Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi itarishyura Minnaert

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryategetse Rayon Sports ko idashobora kwandikisha abakinnyi kugeza igihe izaba yarangije kwishyura uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, umubiligi Ivan Minnaert amafaranga yatsindiye.

Nyuma y’aho iminsi 60 y’inyongera ikipe ya Rayon Sports yari ihawe ngo ibe yishyuye umutoza Ivan Minnaert yarangiye atishyuuwe, akanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa nyuma yo guterana kamaze gutanga umwanzuro mushya kuri iki kibazo.

Ishingiye ku ngingo ya 61.c, y’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, Komisiyo y’Imyitwarire yategetse ko “Rayon Sports idashobora kwandikisha abakinnyi bayo kugeza igihe izaba yarangije kwishyura Ivan Jacky Minnaert amafaranga yatsindiye.”

Imiterere y’ikibazo cya Rayon Sports na Ivan Minnaert

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert $7500 yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $2000 kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko kandi Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.836 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka.

Ku wa 2 Nyakanga 2020 nibwo FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, iyisaba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13 836 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujurire mu Ukuboza 2019 kuko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Komisiyo y’Imyitwarire yahaye Rayon Sports FC igihe cyo kwishyura cy’inyongera kitarengeje iminsi 60, yihanangirizwa ko iramutse itishyuye, “izakurwaho amanota cyangwa izabuzwa kugura, kwandikisha cyangwa kugurisha abakinnyi.”

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino wa 2020/21 mu Rwanda, uzatangira mu mpera z’Ukwakira. Kwandikisha abakinnyi byo biteganyijwe gusozwa tariki 24 Ukwakira 2020.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo