Rayon Sports ndi kuyiremera - Rujugiro (Video)

Munyaneza Jacques, umufana wa APR FC wamamaye cyane akaba ari na ‘kit manager’ w’Amavubi yavuze ko umunsi ahura na Perezida Kagame yifuje ko bifotoranya ntibikunde.Avuga ko nubwo Rayon Sports FC ari umukeba wa APR FC, ajya ayifasha yishyurira bamwe mu bafana bayo amafaranga yo kwiyandikisha muri iyo kipe.

Munyaneza Jacques wamamaye ku izina rya Rujugiro ni umwe nibura mu bafana babiri b’umupira w’amaguru bazwi cyane ku bibuga byo mu Rwanda.

Uzamusanga ku kibuga mu mikino APR FC yakinnye yisize umubiri wose amabara y’umukara n’umweru APR yambara .

Aba anyuzamo akanaririmba indirimbo zisesereza abafana n’abakinnyi b’amakipe aba ahanganye na APR FC by’umwihariko Rayon Sports. Ubundi ukamubonana imbunda y’igipupe arasa aturitsa ashwanyagura ‘abakeba’.

Aba arasa ahabya amakipe, nk’umufana w’ikipe y’ingabo

Rujugiro uyu uzamubona arira agahogora APR FC nitsindwa na Rayon Sports.

Akora kandi nk’ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’u Rwanda Amavubi ‘kit manager’.

Kuba ari kit manager w’Amavubi bimuhesha kujya mu mahanga menshi, byanamuhuje na Perezida Kagame amaso ku maso

Yatubwiye uko yiyumvise ahura amaso ku maso na Perezida Paul Kagame anatubwira n’icyo yumvise yakora. Yanakomoje ku ishimwe yagenewe n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’urwibutso afite kuri Lt. Gen Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi wa APR FC uherutse gutabaruka.

Yannyeze cyane Rayon Sports ikunda guhanganira ibikombe na APR FC avuga ko nubwo [Rayon] yageze mu matsinda- ikintu abafana bayo ‘bavuga’ ko yahizemo APR bakanaheraho bayita ‘star a domicile’- nta cyo byayimariye. Ngo Rayon Sports ubanza yarasenyutse, kuko ntawe uzi aho iba niba ari i Nyanza, mu Nzove, i Kigali…

Yavuze ko hari abafana ba Rayon Sports badafite ubushobozi bwo kubona amafaranga 300 ngo biyandikishe nk’abakunzi bayo, abo rero ngo ajya abafasha ngo arebe ko iyo ‘Rayon yabona nka 1000FRW’.

Asetsa cyane, yavuze ku bafana ba Rayon Sports bazwi cyane nka Nkundamatch na Rwarutabura avuga ko bahunze Kigali bagasubira iyo gihera atazi ngo bahunze umurindi wa APR FC iheruka kubatsinda 2-0 ibarusha.

Rujugiro (iburyo) na Rwarutabura (ibumoso) ni abafana b’ibyamamare cyane mu Rwanda

Munyaneza yaduhishuriye ko nubwo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda ‘ayanjye yo yatembye akagaragara’ umunsi APR FC isezererwa na Gor Mahia muri CAF Champions League 2020-2021 itarenze umutaru.

Kanda hano wumve ikiganiro kirambuye Rwandamagazine yagiranye na Rujugiro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo