Rayon Sports na Skol birakeneranye - Muvunyi

"Twese turakeneranye". Aya ni amagambo ya Muvunyi Paul wahoze ayobora Rayon Sports yavuze ubwo yavugaga ku bwumvikane buke bumaze iminsi hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga mukuru wayo, uruganda rwa Skol.

Hari mu kiganiro 10 Sports cya Radio 10 cyahimbwe ’Urukiko’ rwa Sports. Ni ikiganiro cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020 cyaari cyatumiwemo Muvunyi Paul na Gacinya Chance Denis bahoze bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye. Cyarimo kandi na Muhirwa Frederic bita Maitre Freddy wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports mu bihe bitandukanye.

Nyuma y’uko hashize iminsi havugwa ubwumvikane buke hagati ya Rayon Sports ndetse n’uruganda rwa Skol nk’umuterankunga mukuru, aho byanavuzwe ko Rayon Sports yaba iri mu nzira zo kuba yatandukana na Skol ikaba yakorana na Bralirwa, Muvunyi Paul yavuze ko iki atari cyo gihe cyo gutandukana na Skol.

Yanavuze ko kuri ubu Rayon Sports ntaho yagera idafite abaterankunga bityo ko ngo ataricyo gihe cyo gucana umubano.

Yagize ati " Dufite abaterankunga banatanga menshi cyane ubu bahagaze...ntaho byagera abo baterankunga badahari...Skol irimo irazamura, dufite ikibuga yatwubakiye ....hari bwiyongereho ’depenses’ niba ducanye umubano na Skol. Ifite aho abakinnyi bacu bagombye kuruhukira, nibyinshi yashoyemo kubera Rayon Sports. Kuki hagomba kubaho gutandukana ? "

Yakomeje agira ati " Ni iyihe Plan B ihari ? Ni ukuvuga ngo Rayon Sports turacyari abakene. Muri ubwo bukene tukishakamo ibyo bisubizo,...ese tugeze igihe twihagije ?"

’Hari ibyo Rayon Sports igomba kwigomwa nkuko na Skol hari ibyo igomba kugira ibyo yigomwa’

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yashyizeho akanama ngishwanama kayobowe n’abahoze ari abayobozi b’iyi kipe mu myaka yo ha mbere. Mu nshingano kari kahawe, ako kanama kagombaga gusubukura ibiganiro bya Rayon Sports n’uruganda rwa Skol hagamijwe kugira aho bahurira kugira ngo imikoranire igumeho.

Muvunyi Paul wari mu bari mu biganiro na Skol yemeje ko hari amafaranga urwo ruganda rwari rwiyemeje kongeraho nubwo ngo yari aherekejwe na ’conditions’.

Ati " Muri Skol twagiye duhagarariye Sadate yadutumye, yagize (Skol) ayo yongereye iva aha igera aha ariko ikongeraho za ’conditions’ ihozaho. Bivuze ngo byanze bikunze, tugomba kureba aho twahurira na Skol kugira ngo dukomeze. Tugomba kureba Radiant byanze bikunze kugira ngo tugire aho duhurira , yewe na MK card..."

Ubwo Sam Karenzi (umunyamakuru wa Radio 10_ yari amubajije niba koko hataramaze gufatwa umwanzuro wo gutandukana burundu kuko hari ibaruwa Rayon Sports yandikiye uruganda rwa Skol iruha iminsi 15 yo kugira ibyo bahindura, Muvunyi yavuze ko impande zombi zikeneranye.

Ati " Ikiriho ni uko gutandukana kwa Skol na Rayon Sports ntabwo biri mu bushake bwayo ariko hari ibyo Rayon Sports igomba kwigomwa nkuko na Skol hari ibyo igomba kugira ibyo yigomwa kugira ngo dukomeze. Twese turakeneranye , bivuga ngo byanze bikunze tugomba kugira aho duhurira kugira ngo bwa bukene twarimo turebe uburyo twabuvamo. Kuko ari Skol ifite Plan y’igihe kirekire kandi na Rayon ifite Plan y’igihe kirekire."

’Uruhande rusigaye ni urwa Skol’

Kuva muri Gicurasi 2014, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, ni umufatanyabikorwa wa mbere wa Rayon Sports.

Rayon Sports yamamaza SKOL binyuze ku myambaro yambara no mu bindi bikorwa byayo mu gihe uru ruganda rufasha iyi kipe mu bikorwa bitandukanye. Isanzwe igenera Rayon Sports miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda ari nayo ikipe ya Rayon Sports yifuza ko yazongerwa mu gihe haba habayeho kuvugurura amasezerano.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 tariki 23 Nyakanga 2020, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yari yahamije ko uruhande rwa Skol arirwo rubura kugira icyo rukora ngo amasezerano hagati y’impande zombi avugururwe.

Icyo gihe yagize ati " Skol yabaye umufatanyabikorwa wa Rayon Sports, twamushimiye ibyiza yadukoreye tumusaba kugira ibindi akora bijyanye n’igihe turimo ariko ntibirakunda, birashoboka ko dushobora gutandukana, nanavugaga ko amahirwe menshi ari ho biganisha, kuko hari ibitarubahirijwe mu masezerano ku ruhande rwa Skol"

Yunzemo ati " Hari n’ibyo tutumvikanaho ku mikoranire ndetse no kuvugurura amasezerano,intambwe isigaye ni iyo ku ruhande rwa SKol, Skol nidatera iyo ntambwe igisigaye ubwo abantu bazatera intambwe yo gutandukana."

Rayon Sports na Skol bamaze imyaka 6 bafitanye ubufatanye

Abayobozi 3 ba Rayon Sports bakurikirana bagiye bagongana na Skol

Nubwo ubwumvikane buke buriho ubu hagati ya Rayon Sports na Skol, iki kibazo cyakunze kubaho ku bayobozi 3 bakurikiranye ba Rayon Sports: Gacinya Denis , Paul Muvunyi na Munyakazi Sadate.

Ubwo yari akimara gutorerwa kuyobora Rayon Sports, Paul Muvunyi yavuze ijambo ryumvikanagamo kugaya ibyo Skol yageneraga Rayon Sports icyo gihe. Hari tariki 22 Ukwakira 2017 ubwo yari asimbuye Gacinya.

Icyo gihe Muvunyi yagize ati " Ibyo iduha si n’agatonyanga k’ibyo idukuramo, dukina tuyambaye, tubyina tuyambaye. Tugomba kuvugurura amasezerano, ikatwereka na yo ibyo igomba kudukorera bidufitiye inyungu. Ubu koko turi abo guhabwa akabari? Baduhaye se amadepo Karongi, bakayaduha Nyagatare cyangwa n’ahandi ?"

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Mu mwaka Paul Muvunyi yatowemo (2017), nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka.

Uretse kongerera Rayon Sports ibyo iyigenera, ikindi ngo Rayon Sports isaba Skol nkuko umuyobozi wayo Munyakazi Sadate aheruka kubitangaza, harimo no kubaha icyubahiro bagomba guha ikipe nka Rayon Sports, aho hari amajwi yigeze kumvikana Umuyobozi wa Skol anenga uburyo ikipe ya Rayon Sports iyobowemo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo