Rayon Sports izongera imere neza – Rutanga

Uwari Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric, wamaze kugurwa na Police FC, yasezeye ku bafana ba Rayon Sports, ndetse yemeza ko ibibazo ikipe yabo irimo muri iyi minsi bizashira kuko ngo ari ikipe ikunzwe.

Yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na Fash FM kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020.

Rutanga yari amaze imyaka itatu ageze muri Rayon Sports, avuye muri APR FC mu gihe mu mwaka ushize w’imikino aribwo yabaye kapiteni w’iyi kipe.
Yavuze ko kuva muri Rayon Sports byatewe n’uko ibyo yasabaga ikipe itari ibifite bityo ahitamo gusinyira Police FC.

Yakomeje avuga ko nubwo Rayon Sports ayivuyemo ariko ngo ni ikipe nziza yazanifuriza umwana we kuyikina kuko ngo igira aho ikuvana ikagira n’aho ikugeza. Yabisubije ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru niba kuba avuye muri Rayon Sports bivuze ko yayizinutswe.

Ati " Oya, ntabwo nazinutswe Rayon Sports kuko ni ikipe nziza cyane hano mu Rwanda umuntu wese yakwifuza gukinira. N’umwana wanjye namushishikariza kuba yakinamo kuko ni ikipe yagukura ku rwego ikagushyira ku rundi."

Abajijwe niba yumva azayisubiramo, yagize ati " Yego. Ni akazi , ntabwo navuga ngo sinayisubiramo kuko ntiwamenya aho bwira ugeze. Si amafaranga se ? Njyewe kuyivamo ni kwa gufata imyanzuro yawe ureba imbere hawe, ukavuga uti reka mfate gahunda zanjye, bitewe n’ikipe ibyo yampaga bindi. Ni amahitamo nagize."

Ibibazo biri muri Rayon Sports bizarangira

Abajijwe uko byaje kugenda ngo ikipe yari ifite igikombe cya Shampiyona isubire inyuma kugeza aho abakinnyi bari bayimaze igihe bayivemo ndetse nawe nka kapiteni ayivemo, Rutanga yavuze ko ahanini ibibazo Rayon Sports iri kunyuramo muri iki gihe bishingiye ku mikoro make yatewe no kuba nta mikino iri kuba.

Ati " Iki kibazo cya Corona nicyo cyatumye hazamo ‘crise’ (ikibazo cy’amikoro) muri Rayon Sports….ariko ntabwo bizaguma gutya. Izongera imere neza Rayon Sports , izamera neza ndabyizeye kuko ni ikipe ikunzwe. Bino bibazo se ugira ngo ntibizarangira ? Bizarangira. Nkeka ko ari uko tutari gukina. Iyo nta mikino ihari, urabizi ahantu Rayon Sports ikura ni ku bibuga …"

" Ubungubu nibwo hajemo ibibazo by’amafaranga kubera ntabwo turi gukina imikino. Rayon Sports rero iyo itari gukina ni ibibazo Ikipe ya Rayon Sports ikura ku bibuga, ntabwo ari kimwe na Police."

" N’ubusanzwe wenda Police ni ikipe itagira abafana benshi nk’aba Rayon Sports ku buryo wavuga ngo ikura ku bibuga Rayon Sports kubera ko ahanini ariho ikura , navuga ngo niyo mpamvu biyigora.”

Agaruka ku bihe byiza yagize muri Rayon Sports, yavuze ko ari byinshi ariko ngo kugera mu matsinda ya Caf Confederation Cup ndetse no muri ¼ muri 2018 ngo nibyo bihe atazibagirwa. Ibibi byo ngo ni ibyo ikipe ya Rayon Sports iri kunyuramo muri iki gihe.

Ati " Numvaga nzava muri Rayon Sports nerekeza hanze, ariko urapanga n’Imana ipanga ibyayo. Ibihe bibi nayigiriyemo ni ibingibi kuko sinari narapanze kuyivamo vuba."

Ubutumwa yageneye abafana ba Rayon Sports

Mu gusoza, Rutanga yavuze ko hari ubutumwa agenera abafana ba Rayon Sports, abashimira ibihe byiza bagiranye ndetse ngo azakomeza kubazirikana ku mutima.

Ati " Ijambo nabwira abakunzi ba Rayon Sports, ndabasezera. Ku myaka itatu twabanye, ni abafana bambereye imfura, banyeretse urukundo ku myaka itatu twabanye. Twabanye neza cyane ariko nahisemo kujya mu kindi cyerekezo, mu yindi kipe , niho nerekeje. Icyo nababwira ni uko nkibakunda kandi nzazirikana n’ibyiza twagiranye. Twagiranye ibihe byiza n’ibibi. Nzakomeza mbazirikane mu mutima."

Rutanga Eric yasinyiye Police FC tariki 28 Gicurasi 2020 ndetse iyi kipe yabyemeje uwo munsi ibinyujije kuri Twitter.

Tariki 24 Kanama 2020 nibwo Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yagurishije Rutanga Eric muri Police FC, wasinye muri iyi kipe nshya amasezerano y’imyaka ibiri.

Rutanga usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakiniraga Rayon Sports yinjiyemo mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yakuriyemo.

Mu myaka ibiri yamaze muri Rayon Sports, yatwaranye nayo igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, icy’Agaciro 2017 n’icy’Intwari 2018 ndetse ari mu itsinda ry’abakinnyi b’iyi kipe bageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup ya 2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo