Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro yo kwitegura umukino wa AS Kigali uzahuza aya makipe yombi aheruka gutsindwa ku munsi wa 6 wa Shampiyona.
Rayon Sports iheruka gutsindwa na Kiyovu SC 2-1 naho AS Kigali yo yatsinzwe na Sunrise FC 1-0 i Nyamirambo.
Umukino Rayon Sports izakiramo AS Kigali uteganyijwe ku Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 guhera saa cyenda n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Kwinjira bizaba ari 2000 FRW, 3000 FRW na 10.000 FRW mu myanya y’icyubahiro.
Ni umukino uzaba ukomeye kuko Rayon Sports iheruka gutsindwa n’umukeba wayo Kiyovu SC idashaka kongera gutsindwa ku nshuro ya 2 kikurikiranya. Rayon Sports itangira uyu mwaka yihaye intego zo kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda. Kuba imaze gutsindwa na Mukura VS ndetse na Kiyovu SC ni kimwe mu bizatuma ikina idashaka kongera gutakaza andi manota imbere ya AS Kigali kandi izahita ikurikizaho APR FC tariki 12 Ukuboza 2018.
Ku rundi ruhande ikizakomeza cyane uyu mukino ni uko Rayon Sports izaba ihura bwa mbere na AS Kigali itozazwa Masudi Djuma , umutoza wigeze kuyitoza akanayihesha igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro. Masudi Djuma na we akeneye cyane amanota 3 kuko kuva yaza muri AS Kigali ataratsinda na rimwe. Yatsinzwe imikino 2 anganya indi 2. Niwo mukino wa 5 azaba atoje. Ikipe ye iri ku mwanya wa 13 n’amanota 4.
Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, umutoza Robertinho ari gutoza abakinnyi be ariko yibanze ku myitozo yo kubongerera ingufu. Ku wa kabiri w’iki cyumweru bwo iyi kipe yari yakoze imyitozo inshuro 2 ku munsi.
Kuva iki cyumweru cyatangira, Rayon Sports yatangiye gukoresha imyitozo imyenda yayo mishya y’ubururu bwijimye bakayisimburanya n’indi y’umuhondo.
Rayon Sports izakina na AS Kigali idafite Bimenyimana Bon Fils Caleb wahagaritswe na FERWAFA imikino 4 ndetse na Donkor Prosper ufite amakarita 3 y’umuhondo.
Urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona
Uko imikino y’umunsi wa 7 wa Shampiyona iteganyijwe:
Kuwa Gatanu tariki 07 Ukuboza 2018
Gicumbi Fc vs Musanze (Stade Gicumbi)
Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Nyamata)
Kuwa Gatandatu tariki 08 Ukuboza 2018
Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye)
Amagaju Fc vs Kirehe FC (Nyagisenyi Grounds)
Sunrise Fc vs APR FC (Postponed)
Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)
Espoir FC vs Etincelles FC (Stade Rusizi)
Ku Cyumweru 09 Ukuboza 2018
Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
MU MAFOTO N’AMASHUSHO, UKO IMYITOZO YA RAYON SPORTS YARI YIFASHE KURI UYU WA GATATU
:
Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, Rayon Sports yatangiye gukora imyitozo yambaye imyenda mishya iheruka kumurikwa
Imyitozo yongerera abakinnyi ingufu iri mu byibanzweho muri iki cyumweru
Nubwo atazakina uyu mukino kubera guhagarikwa imikino 4, Caleb akomeje gufatanya na bagenzi be imyitozo
Sarpong Michael uzaba ashakira Rayon Sports ibitego
Mutsinzi Ange ushobora kugarurwa mu bwugarizi
Myugariro Eric Irambona
Rwatubyaye Abdul mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Rutanga Eric
Mugisha Francois bakunda kwita Master
Abanyezamu ba Rayon Sports bari gukora imyitozo ikakaye
Donkor Prosper utazakina uyu mukino kubera amakarita 3 y’umuhondo
Manzi Thierry, Kapiteni wa Rayon Sports
Niyonzima Olivier Sefu witwaye neza mu mikino iheruka ya Shampiyona
Mukunzi Yannick winjiye mu kibuga asimbuye ku mukino wa Kiyovu SC akanatsinda igitego, ashobora kubanza muri 11 bazakina na AS Kigali
Rutahizamu Jonathan Rafael Da Silva akomeje imyitozo muri Rayon Sports
PHOTO & VIDEO :RENZAHO Christophe