Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Brésil

Rayon Sports FC yemeranyije na rutahizamu Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brésil kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y’iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021.

Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Ati “Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”

Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar Malta Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo