Rayon Sports Day:Abafana bagarutse ku kibuga, Kiyovu ibishya ibirori

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, aho wabaye uwa mbere w’umupira w’amaguru witabiriwe n’abafana kuva muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya COVID-19.

Uyu mukino wa gicuti wateguwe n’Ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa “Rayon Sports Day”, wabanjirijwe no kwerekana abakinnyi n’imyambaro iyi kipe yambara ubururu n’umweru izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports muri uyu mwaka mushya w’imikino, ntiyagaragaye mu berekanywe mu gihe Muhire Kevin yemejwe nka Kapiteni wayo mushya.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, na we wujuje umwaka umwe uyu munsi kuva atorewe kuyobora iyi kipe ikundwa n’Abanyarwanda batari bake, yabwiye abafana bitabiriye uyu mukino ko abifurije “kugira umukino umwiza, Shampiyona nziza” mbere yo kongeraho ko bazatwara “ibikombe”.

Nyuma y’ibirori byaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo Symphony Band, Sky2, Senderi na Khalfan, hatangiye umukino wa gicuti utitabiriwe cyane nk’uko byari byitezwe bitewe n’impamvu zirimo no kugorwa mu kugura amatike hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nyuma y’iminota 45 itabonetsemo uburyo bugana mu izamu, byasabye gutegereza umunota wa 53, Kiyovu Sports ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Bigirimana Abedi waherejwe umupira na Ishimwe Kevin.

Nyuma y’iminota itandatu, ikipe y’umutoza Haringingo Francis, yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mugenzi Bienvenu aherejwe na Ngandu Omar.

Byasabye Rayon Sports gutegereza umunota wa 65, ibona penaliti yakorewe Essomba Willy Onana, aba ari na we utsinda igitego cy’impozamarira.

Rayon Sports izatangira Shampiyona ihura na Mukura Victory Sports ku wa 30 Ukwakira 2021 mu gihe Kiyovu Sports izahura na Gorilla FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Nsengiyumva Isaac, Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’, Manace Mutatu Mbedi, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Sekamana Maxime, Youssef Rharb na Elo Manga Steve.

Kiyovu Sports: Ishimwe Patrick, Serumogo Ali, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ngando Omar, Nshimiyimana Ismail, Mugenzi Bienvenu, Benedata Janvier na Ishimwe Kevin.

Abafana bari bacyereye Rayon Sports Day 2021

DJ Diallo niwe wavangaga imiziki

Buri mukinnyi yanyuraga ku itapi itukura, akanahabwa Numero azambara uyu mwaka

Imanishimwe Samuel niwe wayoboye ibi birori

Youssef ahabwa numéro 7....Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele niwe wazibashyikirizaga

Muhire Kevin niwe kapiteni mushya wa Rayon Sports

Onana winjiye asimbuye niwe watsindiye Rayon Sports igitego kimwe yabonye muri uyu mukino

PHOTO: RENZAHO Christophe

Andi MAFOTO arenga 100 yaranze uyu muhango ni mu nkuru yacu itaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo