Radiant yashyikirije Rayon Sports Sheki yo kwishyura ya ’Bus’ - AMAFOTO

Sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant yamaze gushyikiriza Rayon Sports Miliyoni 34 FRW yo kwishyura igice cya mbere cy’ubuguzi bwa ’Bus’ yo mu bwoko bwa Foton AUV izajya itwara abakinnyi ba Rayon Sports.

Tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro iyo modoka ifite agaciro ka Miliyoni 100 FRW. Icyo gihe ntiyahise itangira gukoreshwa kuko Rayon Sports yategereje ko hatangwa igice cya mbere cy’ubwishyu kingana na Miliyoni 50 FRW muri Akagera Motors.

Rayon Sports igomba gutanga Miliyoni 16 FRW naho Radiant yari yemereye Rayon Sports kuzayishyikiriza sheki ya mbere ya Miliyoni 34 FRW muri Mutarama 2019.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2019 nibwo ubuyobozi bwa Radiant bwashyikirije Rayon Sports iyi Sheki.

Marc Rugenera, umuyobozi wa Radiant niwe washyikirije iyi Sheki Paul Muvunyi , Perezida wa Rayon Sports wari uherekejwe na Muhirwa Frederic , Visi Perezida w’iyi kipe.

Paul Muvunyi yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimiye ko Radiant ibahereye igihe amafaranga yari yabemereye ndetse ngo imodoka igomba gutangira gukoreshwa muri ’Phase retour’ ya Shampiyona.

Ati " Radiant yari yatwemereye ko izadushyikiriza aya mafaranga mu kwezi kwa mbere .Bubahirije igihe badusezeranyije . Niyo twari twategereje kugira ngo hatangwe igice cya mbere cyo kugura iriya Bus. Ubu hagiye gushyirwaho ’Branding’ ya Radiant n’iriya mibare kugira ngo abakunzi ba Rayon Sports bamenye neza uko bazajya bafata ubwishingizi. Izatangira gukoreshwa muri Phase retour ya Shampiyona."

Paul Muvunyi yakomeje avuga ko kugura imodoka bizabafasha kugabanya amafaranga menshi yagendaga ku modoka bakodeshaga itwara abakinnyi.

Rugenera Marc yavuze ko bishimira ubufatanye na Rayon Sports ndetse ko bigiye kurushaho gutanga umusaruro.

Ati " Ubufatanye na Rayon Sports mu by’ukuri nibwo bugitangira ariko biri mu nzira nziza ariko iyo basezeranye ikintu baba bagomba kucyubahiriza. Abakiriya boherezwa na Rayon Sports batangiye kutugana, imibareiragebda izamuka. Twizeye ko nitumara kubishyiramo imbaraga twese tukabimenyesha abafana ba Rayon Sports n’abakiriya, hazavamo umusaruro ugaragara. Twizeye ko izo nkunga zose n’ikipe izitwara neza , igakina neza, igashimisha abafana, nabo bakayigana nkuko byari bisanzwe."

Biteganyijwe ko Radiant izongera andi miliyoni 34 FRW azava muri ’Commision’ z’abafana bayo bafata ubwishingizi muri Radiant agomba kwifashishwa mu kwishyura ’Bus’ ya Rayon Sports. Andi asigaye azava mu bafatanyabikorwa bazamamaza kuri iyo ’Bus’. Muri rusange, Radiant izatanga agera kuri 70 % azishyurwa ’Bus’ ya Rayon Sports.

Ku itariki 10 Kanama 2018 nibwo Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na Radiant.

Tariki 13 Ukuboza 2018 nibwo Radiant yashyikirije Rayon Sports sheki ya mbere ya Miliyoni 4 FRW y’abafatanyabuguzi baguze ubwishingizi muri Radiant..

Umukiriya ufashe ubwishingizi muri Radiant akoresheje ‘Code’ AP 325 ya Rayon Sport, ikipe ye ibonaho 15% kuyo yakoresheje afata ubwishingizi ari nayo mpamvu mu mezi 4 ya mbere Rayon Sports yungutse agera kuri Miliyoni enye n’ibihumbi Magana inani (4. 800.000 FRW) ibikikesheje abafana 480 bari bamaze kugura ubwishingizi kugeza tariki 13 Ukuboza 2018.

Kugeza ubu abagera kuri 660 bamaze gufata ubwishingizi muri Radiant bakoresheje ’Code’ ya Rayon Sports.

Radiant ifite amashami 51 mu gihugu hose ku buryo buri mufana wa Rayon Sports atabura aho asabira ubwishingizi runaka.

Abayobozi ba Rayon Sports babanje kwerekwa aho imibare igeze y’abafashe ubwishingizi

Marc Rugenera, umuyobozi wa Radiant

Ovia K Tuhairwe umuyobozi mu ishami rishinzwe ubucuruzi muri Radiant

Hakizimana Yassin, ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Radiant

Perezida Paul Muvunyi yashimiye Radiant ukuntu yubahiriza amasezerano bagiranye

Rugenera Marc asinya kuri Sheki mbere y’uko ishyikirizwa Rayon Sports

Joseph Cyusa Gashayija umuyobozi wungirije mu ishami rishinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Radiant

Marc Rugenera na Paul Muvunyi bishimiye ubufatanye bw’impande zombi

Imodoka ya Rayon Sports yo mu bwoko bwa Foton ifite agaciro ka Miliyoni 100 FRW. Ifite imyanya 52

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo