Radiant yashyikirije Rayon Sports Sheki ya mbere – PHOTO & VIDEO

Nyuma y’amezi 4 Rayon Sports isinyanye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant, iyi sosiyeti yamaze gushyikiriza Rayon Sports sheki ya Miliyoni 4 yavuye mu bafatabuguzi bayifana.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 muri Serena Hotel. Witabiriwe n’abayobozi ba buri Fan Club muri 40 zifana Rayon Sports, abayobozi batandukanye ba Rayon Sports, bamwe mu bacuruzi bakomeye bafana Rayon Sports, abigeze kuyobora Rayon Sports ndetse n’abakozi n’abayobozi ba Radiant. Ni umuhango wahujwe n’itangizwa ku mugaragaro ubufatanye bw’impande zombi.

Mu mezi 4 hamaze kuboneka asaga miliyoni 4 FRW

Joseph Cyusa Gashayija umuyobozi wungirije mu ishami rishinzwe ubucuruzi muri Radiant yatangarije abari aho ko igitekerezo cyo gukorana na Rayon Sports bakiganiriyeho n’abo bakorana tariki 2 Kanama 2018 , biyemeza guhura n’ubuyobizi bwa Rayon Sports. Cyusa yaboneyeho kubwira abari aho ko ubu bufatanye bwakiriwe neza na Rayon Sports bahita basinyana amasezerano ku itariki 10 Kanama 2018.

Ati " Nyuma y’iminsi 8 yonyine twari tumaze kugirana amasezerano y’ubufatanye azarangira ku itariki 31 Ukuboza 2019. Ayo ni amasezerano ariho uumukono. Najya kurangira, tuzasinya n’andi y’imyaka 10 kugira ngo tugire icyizere ko Radiant na Rayon Sports biri kumwe neza.

Cyusa yavuze ko kuva ku itariki 10 Kanama 2018 kugeza ubwo uyu muhango wabaga bari bamaze kwakira abafana 480 baje kugura ubwishingizi muri Sosiyeti yabo.

Ati " Ubwo ndavuga umwe umwe n’ibigo birimo kuko nziko Rayon Sports idafite abafana 480. Ifite abafana ngira ngo barenga miliyoni 12. Turifuza ko izo miliyoni zagira ubwishingizi muri Radiant."

Umukiriya ufashe ubwishingizi muri Radiant akoresheje ‘Code’ AP 325 ya Rayon Sport, ikipe ye ibonaho 15% kuyo yakoresheje afata ubwishingizi ari nayo mpamvu kuva muri ayo mezi 4 ashize Rayon Sports yungutse agera kuri Miliyoni enye n’ibihumbi Magana inani (4. 800.000 FRW) ibikikesheje abafana 480 bavuzwe haruguguru.

Cyusa yatangaje ko bafite ubwishingizi bwose burimo ubwishingizi bw’ibinyabiziga, ubwishingizi bw’impanuka, ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ubwishingizi bw’inyubako n’abazubaka, ubwishingizi bw’abakora ingendo zo mu mahanga n’abatumizayo ibintu ,…

Ageze ku bwishingizi bw’inkongi, Cyusa yatanze urugero avuga ko umuntu ufite inzu ya Miliyoni 100 FRW , atanga ubwishingizi bw’ibihumbi ijana ku mwaka wose. Kuri ubu bwishingizi ho, 25 % ahita ajya muri Rayon Sports kuko uko ubwishingizi butandukana ari nako inyungu y’ayo Rayon Sports ibona nayo iba itandukanye.

Ati " Ubwishingizi bw’iduka ukoreramo, ibiro ukoreramo , ikintu cyose gishobora gufatwa n’inkongi y’umuriro ..Ni ubwishingizi buhendutse. Mutugane turebe ibyo bintu mushaka gufatira ubwishingizi kuko ntakintu na kimwe kidashobora gushya keretse ahari umuriro ubwawo…"

Ikindi Cyusa yavuze ni uko bashyizeho ingamba zinyuranye zo kugira ngo ubu bufatanye burusheho gukorerwa ubukangurambaga mu bafana ba Rayon Sports harimo kubinyuza mu itangazamakuru kenshi bahereye muri Mutarama 2019, gukora amarushanwa hagati ya za Fan Clubs za Rayon Sports harebwa iyinjije amafaranga menshi buri kwezi, ibaye iya mbere igahembwa.

Indi ngamba ngo ni ugukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo buri mufana wese wa Rayon Sports azamenya ibyerekeye ubu bufatanye. Abagura ubwishingizi budakunda kugurwa harimo ubw’inkongi, ubwo kwivuza ndetse n’iz’ingendo zo mu mahanga ngo bazajya bahabwa igihembo. Intego ngo ni uko ngo mu kwezi kwa Kamena 2019, Radiant izaba yamaze kwinjiza agera kuri Miliyoni 500 FRW.

2019, Rayon Sports igomba kwinjiza agera kuri Miliyoni 150 FRW

Muhirwa Frederic bakunda kwita Maitre Freddy , Visi Perezida wa Rayon Sports wari uhagarariye Perezida wayo Muvunyi Paul utabashije kuboneka kubera impamvu zamutunguye, yavuze ko Rayon Sports ifite abantu benshi bafite byinshi bashinganisha muri Radiant bityo bikaba bituma Radiant iza mu bafatanyabikorwa 2 bakomeye b’ikipe yo hamwe n’uruganda rwa Skol.

Muhirwa Freddy yatangaje ko Rayon Sports yakunze kubaho mu bihe bimeze nko kwirwanaho ariko igihe kikaba kigeze ngo itungwe n’amafaranga ava mu bafatanyabikorwa baganwa n’abafana bayo.

Ati " Umuntu yayoboraga Rayon Sports ariko bikamusaba ko ashyiramo umutungo we ariko igihe cyagera umutungo ugashira akagenda…Kugira ngo ibyo bicike, twatangiye kwiyegereza abaterankunga…. Twari dusanganywe umuterankunga umwe ariwe Skol …nyuma twegera na Radiant. Ije yaradutangaje cyane kuko mu gihe gito abantu bacu 480 binjije Miliyoni 40 FRW ari nazo zavuyemo Sheki badushyigikirije.”

Maitre Freddy yaboneyeho gusobanura ko uretse amafaranga ya komisiyo ava muri Radiant, iyi sosiyeti yanagize uruhare mu gutanga 70% ku mafaranga yaguzwe ‘Bus’ nshya ya Rayon Sports. Ni amafaranga atari muri Komisiyo ahubwo ni inkunga Radiant yageneye Rayon Sports kugira ngo ijye ibona uko itwara abakinnyi mu buryo bwiza kandi budahenze.

Maitre Freddy yakomeje agira ati " Radiant tuyegera twayibwiye ko dufite abafana benshi kandi bashoboye. Ndagira ngo ntimuzakoze isoni. Twiyemeje ko uyu mwaka tuzinjiza muri Radiant Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, nibura yo ikazaduha agera kuri Miyoni 150 FRW avuye muri komisiyo. Amafaranga dutangayo aratugarukira.

Aba Rayon muramutse mutabigezeho, twaba tubaye bwa buro bwinshi butagira umusururu. Ikintu nshimira Radiant, iyo tuganiriye batwumva vuba . Ntabwo tugenda nka kwakundi ujya gukomanga bigatinda. "

Marc Rugenera, umuyobozi wa Radiant niwe muyobozi bwa Radiant Insurance Company. Ni umwe mu bigeze kuyobora Rayon Sports kuko muri 1989 yari Visi Perezida wayo.

Rugenera yavuze ko amafaranga amaze kuboneka mu mezi 4 adahuye na Fan Clubs 40 zigize Rayon Sports ari nayo mpamvu hakwiriye ko abafana ba Rayon Sports bakwiha intego yo kwinjiza Miliyoni 150 azahabwa ikipe yabo bityo bakaba banazirenza zikaba Miliyoni 180 FRW.

Ati " Ibyo dukeneye kugira ngo ikipe yacu itere imbere si miliyoni 4 mu mezi 4, ahubwo ni byinshi kurusha aho ngaho ...umuntu azajya afata ubwishingizi kuko abukeneye, anafashe ikipe. Aho kujya kubufata ahandi badashyigikira Rayon Sports, nabufatire muri Radiant hazabonekamo inkunga ya Rayon Sports...

Nujya kuyatanga ahandi, bazayatwara bayohereze iwabo mu mahanga. Naho Radiant ni sosiyeti nyarwanda ari nayo mapmvu ishyigikira ikipe y’abanyarwanda."

Yasabye abari aho kugenda bakaba intumwa ku bandi. Ati " Icyo tubikorera ni ukugira ngo ikipe yacu iduhe ibyishimo. Ibi ni intangiriro."

Muri uyu muhango, Rutanga Eric yashimiwe nk’umukinnyi wa mbere wa Rayon Sports wimuye ubwishingizi bw’imodoka ye akabujyana muri Radiant.

Kugeza ubu Radiant ifite amashami 51 mu gihugu hose ku buryo buri mufana wa Rayon Sports atabura aho asabira ubwishingizi runaka.

Abahagarariye Fan Clubs zinyuranye n’ubuyobozi ba wa Fan Base bari muri uyu muhango

Bamwe mu bakozi ba Radiant

Joseph Cyusa Gashayija ukuriye ishami rishinzwe ubucuruzi muri Radiant niwe wasobanuye byinshi byerekeye ubwishingizi butangwa na Radiant

Gacinya Chanc Denis wahoze ayobora Rayon Sports (wambaye lunettes) na we yari yitabiriye uyu muhango

Habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Maitre Zitoni,umunyamategeko wa Rayon Sports

Muhire Jean Paul, umubitsi wa Rayon Sports na we yitabiriye uyu muhango

I buryo hari Gatete Vincent, Perezida wa Fan Club ya Vision

Abafashe ijambo bose bashimye cyane ubu bufatanye bwa Radiant na Rayon Sports

Muhirwa Freddy , Visi Perezida wa Rayon Sports yasabye abafana kwitabira kwishinganisha muri Radiant kugira ngo amafaranga agarukire ikipe

Marc Rugenera, umuyobozi mukuru wa Sosiyeti ya Radiant

Rwatubyaye, Rutanga na Manzi Thierry bari muri uyu muhango

Rutanga Eric (i buryo), niwe mukinnyi wa Rayon Sports washimiwe n’ubuyobozi bwa Radiant kuba yarabaye umukinnyi wa mbere wimuye ubwishingizi bw’imodoka ye akabujyana muri Radiant

Ovia K Tuhairwe (hagati) niwe ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi muri Radiant...i buryo hari umutoza wa Rayon Sports, Robertinho

Ubu bufatanye bwitezweho kwinjiza agera kuri Miliyoni 150 FRW muri Rayon Sports muri 2019

Umufana wa Rayon Sports ujya kwaka ubwishingizi avuga ko bunyuzwa kuri AP 325

Byari ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports

Sheki ya Miliyoni 4 FRW yashyikirijwe umubitsi wa Rayon Sports

Kanda hano urebe ijambo Marc Rugenera yavugiye muri uyu muhango:

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo