Police yasabwe kwita ku kibazo cy’abitwara nabi Ku buyobozi bwemewe bwa Rayon Sports

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports, Gikundiro Forever Group yashyize hanze itangazo ryamagana abantu bose bigomeka ku buyobozi bwa Rayon Sports bwatowe ndetse basaba Polisi n’izindi nzego bireba zibifitiye ububashakugira icyo zikora mu rwego rwo kwirinda umutekano muke ushobora gutezwa n`abagaragaweho n`imyitwarire yo kwigomeka ku buyobozi bwemewe n`amategeko.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu itangazo Gikundiro Forever Group yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2019. Rikubiyemo ahanini aho bahagaze ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports.

Bijya gutangira

Intandaro yabyo ni abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports bagiye gufana umukino wa Basket Ball, bakahagaragariza igitekerezo cyo gushinga ikipe ya Rayon Sports ya Basketball no kucyamamaza nta burenganzira bw’ubuyobozi bwa Rayon Sports bafite.

Kuwa Gatanu tariki 21 Nzeri 2019 nibwo hakinwe imikino ibiri ya ‘PlayOffs’ yahuje amakipe yitwaye neza kurusha andi muri shampiyona ya Basketball, imikino yabereye muri Kigali Arena.

Mu bihumbi bisaga icyenda byari byuzuye iyi stade nshya y’imikino y’intoki harimo abari bambaye imyenda y’umweru iriho ibirango bya Rayon Sports, imyenda yari yanditseho amagambo agira ati: ‘‘Rayon Sports Basketball Club iraza vuba’’.

Muri aba harimo abahoze bayobora Rayon Sports nka Gacinya Chance Dennis wayibereye perezida 2015 kugera 2017, n’uwari umunyamabanga we Gakwaya Olivier.

Iki gikorwa cyo kwamamaza iyi kipe cyababaje abayobora Rayon Sports ubu bayobowe na Munyakazi Sadate. Sadate yavuze ko ari igikorwa cyo gukoresha izina ry’ikipe ayobora mu nyungu bwite z’abantu ku giti cyabo, ndetse yongeyeho ko nibikomeza ababikoze baregwa mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’.

Kuva icyo gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bwambura uburenganzira n’icyubahiro gisanzwe gihabwa abayoboye Rayon Sports bose, uburenganzira bwo kwinjira ku mikino iyi kipe yakiriye batishyuye.

Ibikubiye mu itangazo rya Gikundiro Forever

Kuva tariki 21 Nzeri 2019 iki kibazo cyakomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ndetse no mu bakunzi ba Rayon Sports n’ab’umupira w’amaguru muri rusange.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri nibwo Gikundiro Forever yashyize hanze itangazo rikubiyemo ubutumwa bw’uko babona ibi bibazo.

Ingingo ya mbere y’iryo tangazo igira iti " Dushyigikiye ingamba zose zigamije kubaka Rayon Sport y`ejo hazaza isobanutse itarangwamo umwiryane uwo ariwo wose ndetse n`umuco wo kwigomeka ku buyobozi bwatowe mu buryo bukurikije amategeko."

Rikomeza rigira riti " Dushyigikiye kandi ingamba ubuyobozi burimo gufata mu rwego rwo guteza imbere Rayon Sport hanashakishwa imishinga y`iterambere."

Mu gice gikubiyemo ibyo basaba, ku ngingo ya gatatu, hari aho basaba Polisi y’igihugu n’izindi nzego bireba kugira icyo zikora mu rwego rwo kwirinda umutekano muke ushobora gutezwa n`abagaragaweho n`imyitwarire yo kwigomeka ku buyobozi bwemewe.

Gikundiro Forever bagira bati :

1. Turasaba ko hakwimakazwa inzira yo gukemura ibibazo byagaragaye mu bwumvikane nta guhangana kubayeho kubera ko twese icyo duharanira n`iterambere ry`umupira w`amaguru mu Rwanda muri rusange na Rayon Sport by`umwihariko.

2. Turasaba ko amategeko agenga Rayon Sport yakubahirizwa uko yakabaye nta kwitwaza ikintu icyo aricyo cyose cyangwa ububasha bushingiye ku mafaranga hagamijwe gusubiza inyuma aho Rayon Sport yari igeze.

3. Turasaba inzego bireba zibifitiye ububasha cyane cyane Police kugira icyo zikora mu rwego rwo kwirinda umutekano muke ushobora gutezwa n`abagaragaweho n`imyitwarire yo kwigomeka ku buyobozi bwemewe n`amategeko cyangwa abandi bakunzi ba Rayon Sport bashobora kubyijandikamo mu bihe by`imikino ya Rayon Sport iri hafi.

4. Turasaba inzego za Rayon Sport gushyiraho ingamba zafasha mu gukumira ibibazo byazavuka mu gihe kiri imbere, bimeze nkabyo kandi abakunzi ba Rayon Sport bagakangurirwa kugeza ibitekerezo baba bafite bijyanye nabyo kubinyuza mu buyobozi mbere y`uko bitangazwa mu rwego rwo kwirinda amakimbirane byatera.

Abagize Gikundiro Forever kandi ngo bamaganye umuntu uwo ariwe wese washaka guteza umwiryane mu banyarwanda.

Bati " Twamaganye umuntu uwo ariwe wese washaka guteza umwiryane mu banyarwanda cyane cyane mu bakunzi ba Rayon Sport, cyane ko bizwi ko ariyo kipe ifite abakunzi benshi kandi bari mu byiciro bitandukanye n`imyumvire itandukanye."

Mu nama na Sadate, bongeye gushimangira ko bashyigikiye ubuyobozi bwatowe

Ku iri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 nibwo Munyakazi Sadate yatangiye guhura na za Fan Clubs mu zigize Rayon Sports ngo bakomeze kugenda bungurana ibitekerezo byakubaka ikipe yabo. Iya mbere yakiriye ni Gikundiro Forever, baganira ku buzima bw’ikipe ndetse n’uruhare bagomba kugira mu kuyubaka.

Muri iyi nama yari yitabiriwe na bamwe mu banyamuryango ba Gikundiro Forever, bongeye gushimangira ibikubiye mu ibaruwa yabo, babwira Perezida wa Rayon Sports ko bashyigikiye ubuyobozi bwatowe bityo ko batazemera ubuhungabanya.

Muri iyi nama yamaze hafi amasaha abiri, abahagarariye abandi banyamuryango ba Gikundiro Forever bagejeje ku muyobozi wa Rayon Sports ibyifuzo, ibitekerezo n’ibibazo bibaza ku mikorere n’imiyoborere ya Munyakazi Sadate barabibaza.

Munyakazi muri iyi nama yagize ati " Ntabwo gusobanura byinshi mu bibazo mbazwa na ba nyiri ikipe aribo mwe bingora kuko muri buri kimwe nkoresha ukuri. Sindya indimi cyangwa ngo nshakishe icyo mbabeshya. Mbasezeranyije gukomeza kwakira abafana babyifuza ngo tuganire ku byo babona byanozwa mu mikorere ya komite kuko twiyemeje kuba abizerwa tukanarangwa no gukorera mu mucyo."

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Abanyamuryango banyuranye ba Gikundiro Forever bunguranye ibitekerezo na Perezida wa Rayon Sports

I bumoso hari Prince Ishimwe ushizwe Discipline muri Gikundiro Forever akaba n’umwe mu bashinzwe imyinjirize ku mukino Rayon Sports yakiriye

Munyakazi Sadate yabijeje gukorera mu mucyo

Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports akaba na Perezida wa Gikundiro Forever Group

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever

I bumoso hari King Bernard, CEO wa Rayon Sports

Musafiri Gilbert , umunyamabanga wa Gikundiro Forever

Jean Paul Nkurunziza, Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports na we yari muri iyi nama nyunguranabitekerezo

Sibomana Aimable, Umujyanama wa Komite ya Rayon Sports, ni umunyamuryango wa Gikundiro Forever

Sadate yasubije ibibazo byose bamubajije byerekeye ikipe ya Rayon Sports ndetse n’imishinga y’igihe kirekire bateganya nk’ubuyobozi

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo