Police FC yihanije AS Kigali mu mukino wa gishuti (AMAFOTO)

Ibifashijwemo na Iyabivuze Osée na Uwimbabazi Jean Paul , Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Kanama 2019 kuri Stade Amahoro i Remera.

AS Kigali iheruka kunganya na Rayon Sports igitego 1-1, yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura izakirwamo na KMC FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup mu gihe Police FC iri kwitegura imikino y’abapolisi.

Police FC yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Iyabivuze Osée ku munota wa gatanu w’umukino nyuma y’uko yari amaze guhusha ubundi buryo bwiza ku mupira yakuweho na Songayingabo Shaffy.

Ku munota wa 13, Iyabivuze yatsinze gitego cya kabiri cyaturutse ku kazi gakomeye kakozwe na Munyakazi Youssuf ‘Lule’ wateye umupira muremure ukagera kuri Kubwimana Cédric na we akawuhereza Iyabivuze.

Umutoza Haringingo Francis wa Police FC, yakoze impinduka hakiri kare ubwo ku munota wa 31 yinjizaga mu kibuga Songa Isaie wafashe umwanya wa Iyabivuze wari umaze kugongana na Rusheshangoga Michel.

AS Kigali yakinnye iminota 38 ya nyuma ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko Ssentongo Farouq Saifi ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ubwo yakiniraga nabi myugariro wa Police FC.

Nova Bayama winjiye asimbuye, yatsinze igitego cya AS Kigali ku munota wa 66 nyuma yo guherezwa na Mahoro Nicolas ku mupira watakajwe na Ngendahimana Eric.

Uwimbabazi Jean Paul yatsinze igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ya Police FC ku munota wa nyuma muri itanu y’inyongera.

Police FC yitegura imikino y’abapolisi izabera muri Kenya guhera tariki ya 25 Kanama, izakina undi mukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports ku wa Kabiri guhera saa 18:00.

Rayon Sports yo izaba iri kwitegura kujya kwishyura muri Sudani, aho izakirwa na Al-Hilal Club mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League tariki ya 25 Kanama.

11 AS Kigali yabanje mu kibuga:Bate Shamiru (Hategekimana Bonheur 65’), Bishira Latif (Rusheshangoga 34’), Benedata Janvier (Nshimiyimana Marc-Govin), Ntamuhanga Tumaine (c), Songayingabo Shaffy (Karera Ally Hassan 65’), Ahoyikuye Jean Paul (Ishimwe Christian 65’), Nsabimana Eric ‘Zidane’, Kalisa Rashid, Cyitegetse Bogard (Ricky), Ssentongo Farouq Saifi (52’) na Nshimiyimana Ibrahim (Mahoro Nicolas 65’)

Police FC:Habarurema Gahungu ( Tuyizere Jean Luc, Nsabimana Eric (c), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Ndayishimiye Celestin 55’), Nduwayo Valeur, Kubwimana Cédric (Uwimbabazi Jean Paul), Mpozembizi Mohamed (Nimubona Emery 55’), Ntirushwa Aimé (Ngendahimana Eric), Munyakazi Youssuf (Ngabonziza Pacifique), Hakizimana Kevin (Hakizimana Kevin 66’), Mico Justin (Nshuti Savio 55’) na Iyabivuze Osée (Songa 33’)

Abasifuzi basabye Savio kubanza gukuramo amaherena yari yambaye, kuyakuramo bibanza kumugora ahita asimbuzwa, umukino uratangira

Umufana wa APR FC uzwi ku izina rya Arbitre (i buryo) yari yaje gutera ingabo mu bitugu AS Kigali, yifatanya n’abafana ba AS Kigali

Hari ubwo banyuzagamo bakarebana gutyo !

Kwinjira byari ubuntu ariko abafana baranga barabura

Iyabivuze Osée yagoye cyane ba myugariro ba AS Kigali , abatsindana ibitego 2

Icya mbere cya Police FC cyagezemo !!

Bishimiye iki gitego bakora akarasisi

Bishira yaguye nabi, agira ikibazo cy’umugongo biba ngombwa ko ajyanwa kuvurirwa muri ’Ambulance’

Komezasunge Daniel , umunyamabanga wa AS Kigali n’umutoza wayo Eric Nshimiyimana bavuye kureba niba Bishira yababaye cyane

Yamaze koroherwa areba uko ikipe yatsindwaga

Nshimiyimana Ibrahim ahanganira umupira na Nduwayo Valeur waje muri Police FC avuye muri Musanze FC

Bishimira igitego cya 2 cyatsinzwe nanano na Iyabivuze Osee

Bate Shamiru ahindukira ajya gukura umupira mu rushundura nyuma yo gutsindwa igitego cya 2

Nsabimana Aimable wamaze guhabwa igitambaro cya kapiteni wa Police FC ahanganira umupira na Ibrahim

Abayobozi b’amakipe yombi baganira....hagati hari Kanyandekwe Pascal wa AS Kigali naho i buryo ni ACP Jean Bosco Rangira uyobora Police FC

...Rwarutabura aba arahageze ati " Afande nanze kugenda ntabikubwiye, ni ukuri iyi Police FC irakomeye ! Twe AS Kigali twayitsinze rimwe nabwo tuyitsinda 1 gusa, undi turanganya, none wowe uyinyabitse 3 byose !!

Van Damme ukuriye abafana ba Police FC

Uko Osee yahanutse akikubita hasi akavunika ahanganiye umupira na Rusheshangoga Michel

Kanamugire Fidele (i buryo), umuyobozi wa Heroes FC ari na we wayishinze

Mitima Isaac (hagati) wabazwe imvune, yari yaje kureba uko bagenzi be bo muri Police FC bitwara

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo