Police FC ni ikipe nziza ariko irasanzwe - KNC

Mbere yo kwakira Police FC mu mukino w’umunsi wa 4 wa Shampiyona, Kakoza Nkuliza Charles (KNC) uyobora Gasogi United yavuze ko ari ikipe nziza ariko ari ikipe isanzwe ndetse ngo ikaba ikipe ikinika.

Umukino wagombaga guhuza Gasogi United na Police FC wamaze kwimurirwa umunsi ndetse n’ikibuga. Byari biteganyijwe ko uzaba taliki 20 Ukwakria 2019,ariko kubera ko Police FC ifite abakinnyi 4 mu ikipe y’igihugu byatumye uyu mukino wimurwa ushyirwa ku wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019.

Uyu mukino ni Gasogi United izawakira, ubere kuri Sitade Mumena i Nyamirambo ku isaha ya saa cyenda aho kubera kuri Sitade ya Kigali nkuko byari biteganyijwe mbere.

KNC avuga kuri uyu mukino yagize ati" Police ni ikipe nziza ariko irasanzwe. Reba ibitego byose imaze kwinjizwa, urebe n’amakipe yatsinze ni ayahe. Police FC irakinika rwose ntabwoba iteye. Uretse nayo nta nindi kipe yatera ubwoba Gasogi United. Turashaka kujya guhura na Mukura dufite amanota 8,ubwo rero ntabundi buryo twagenda tuyafite atari ugutsinda Police FC."

Nshimiyimana Maurice bita Maso wahoze atoza iyi kipe umwaka ushize ari umutoza wungirije ,yavuzeko kuba yarahoze muri iyi kipe ntacyo bivuze ku mukino uzahuza Gasogi abereye umutoza ubu na Police yahoze atoza

Ati" Ni Police izaba ikina na Gasogi,ntabwo Police izaba ikina na Maso, ubwo rero uzaba yiteguye neza niwe uzatsinda umukino."

Kwinjira muri uyu mukino ni amafaranga 1.000 na 3.000 mu myanya y’icyubahiro.

Nyuma y’iminsi 3 imaze gukinwa, Police FC ni iya 3 n’amanota 7 ikazigama ibitego 2. APR FC ifite amanota 7 ikazigama ibitego 4 niyo iyoboye urutonde mu gihe Rayon Sports ifite amanota 7 ikazigama ibitego 3 iri ku mwanya wa 2. Gasogi United iri ku mwanya wa 8 n’amanota 5.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo