Police FC na Mukura VS zanganyije - AMAFOTO

Havugarurema Jean Paul bakunda kwita Raro yatsinze igitego cye cya mbere kuva yagera muri Mukura VS mu mpera za Werurwe 2018, afasha ikipe ye kunganya na Police FC 1-1.

Hari mu mukino wa Shampiyona wo ku munsi wa 17 wari wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye ku kibuga cya Kicukiro, wimurirwa kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa mbere tariki 23 Mata 2018.

Wari umukino wa mbere Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso yatozaga nyuma y’uko asimbujwe Seninga Innocent uheruka gusezera muri iyi kipe , we n’umutoza wungirije Justin bafatanyaga.

Ku munota wa 22 Ndayishimiye Antoine yari yatsindiye Police FC. Raro yacyishuye ku munota wa 79 ku ishoti yatereye kure ryabaye nkiritungura umunyezamu Nzarora Marcel wa Police FC wari uhageze imbere gato.

Mukura VS niyo yabanje kwinjira mu mukino inabona uburyo bwiza bubiri bwa Ndayishimiye Christophe utabubyaje umusaruro.

Police yageze imbere y’izamu bwa mbere ihita yinjiza igitego cya Ndayishimiye Antoine ku mupira wari uvuye kwa Mustapha Francis ; ubundi itangira kuyobora umukino.

Mukura yongeye kubona uburyo bw’igitego ku munota wa nyuma w’igice cya mbere ubwo Mutebi yari asigaranye na Nzarora ufatira Police ananirwa kuwutera neza ujya hanze.

Igice cya kabiri kigitangira, Nshimiyimana Ibrahim yageze mu rubuga rwa Police atera nabi umupira wari kubyara igitego, Ibi byatumye ku munota wa 55 asimburwa Lomami Frank wahinduye umukino cyane. Byanakurikiwe na Ndayishimiye Christophe wavuyemo asimburwa na Havugarurema Jean Paul waje gutsinda igitego nyuma y’iminota ine agiyemo.

Mukura yagumye ku mwanya wa 9 n’amanota 22 naho Police iguma kuwa munani n’amanota 23. Shampiyona iracyobowe na APR FC ifite amanota 34. Ikuriiwe na AS Kigali ifite amanota 32. Rayon Sports ni iya 3 n’amanota 31. AS Kigali na Rayon Sports zizigamye umukino umwe zizakina hagati yazo.

Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso watozaga umukino we wa mbere nyuma y’uko asimbujwe Seninga by’agateganyo

Mico Justin ku mupira

Munezero Fiston yari yagaruwe muri 18 ba Police FC

Nzarora Marcel utaherukaga mu izamu rya Police FC yari yagaruwe mu kibuga

Abafana ba Mukura VS hari aho batishimiraga ibyemezo by’umusifuzi Nsoro wari uyoboye umukino

Nizeyimana Olivier, Perezida wa Mukura VS ntajya abura ku mikino ikipe ye yakinnye

Niyobuhungiro Fidele, umunyamabanga wa Mukura VS akurikiranye umukino

Bamwe mu bapolisi bakuru barebye uyu mukino

Theodore Ntarindwa , umufana ukomeye wa Kiyovu SC

Van Damme ukuriye abafana ba Police FC

Wari umukino urimo ishyaka

Ibintu nkibi byo ntibyabura mu kibuga

Antoine Dominique watsindiye Police FC icya mbere ashakisha icya 2

Icya Mukura VS cyagezemoooo!

Mukura VS yashakishije icya 2 biranga

Raro Havugarurema wishyuriye Mukura VS

Raro na Saibadi binjiye bombi basimbuye

Nyuma yo kwishyura Police FC mu minota ya nyuma, uyu mufana yatashye abyinira ku rukoma

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Bella

    Turabashimira cyane ukuntu mutugezaho amakuru y’imikino kandi byihuse ariko nagirango mbabaze byagenze bite ko umukino wahuje kiyovu na Rayon mutawanditseho?murakoze mukomereze aho

    - 24/04/2018 - 09:35
Tanga Igitekerezo