Police FC yakomeje muri 1/8 mu gikombe cy’amahoro isezereye Musanze FC

Ni nyuma y’aho Police FC itsindiye penaliti 4 kuri 2 za Musanze FC, iminota 90 y’umukino yari irangiye ari igitego kimwe cya Police FC k’ubusa bwa Musanze FC. Umukino ubanza Musanze FC yari yatsindiye iwayo i Musanze Police FC igitego kimwe k’ubusa. Umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare ubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino watangiye bigaragara ko ukomeye ku mpande zombi ariko Police FC kuko yari irimo umwenda w’igiteko niyo yatangiye ishaka ibitego cyane.

Ku monata wa Gatandatu w’umukino rutahizamu w’ikipe ya Police FC Songa Isae yahushije igitego cyari cyabazwe asigaranye n’umunyezamu wa Musanze FC, Ndori Jean Claude. Police FC yakomeje gusatira cyane ishaka igitego, mu minota ya nyuma y’igice cya mbere umwe mu bakinnyi ba Musanze FC yakoze umupira n’akaboko ari mu rubuga rw’umunyezamu umusifuzi yemeza penaliti ya Police FC.

Iyi Penaliti yatewe na rutahizamu wa Police FC Songa Isae, Police FC iba ibonye igitego kimwe, cyatumwe biba igitego kimwe kuri kimwe ku makipe yombi uteranyije ibitego byatsinzwe mu mikino ubanza n’uwo kwishyura.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Police FC, Haringingo Francis yakomeje ubusatirizi ashaka gushaka igitego cy’ikinyuranyo hagati y’ikipe abereye umutoza (Police FC) n’iya Musanze FC.

Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable, Issa Bigirimana, Songa Isae na Nshuti Dominic Savio bakomeje gusatira izamu rya Musanze FC bashaka ibitego ariko amahirwe aba make ntibabasha kubibona.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi aterana penaliti, umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu wigaragaje muri uyu mukino abasha gufata Penaliti 2 zose, ni mu gihe ku ruhande rwa Police FC Issa Bigirimana yateye penaliti umunyezamu wa Musanze FC umupira arawufata.

Birangira Police FC yinjije penaliti 4 kuri 2 za Musanze FC, bituma Police FC ikomeza mu kiciro cya 1/8 cy’iri rushanwa ry’igikombe cy’amahoro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo