Police FC idafite umutoza mukuru yatsinzwe na Marines FC (Amafoto)

Police FC ikomeje gukina idafite umutoza mukuru ikomeje kugorwa n’imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere kuko yatsinzwe na Marines FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona.

Niwo mukino wabimburiye iyindi yo kuri uyu munsi wa 22. Ni umukino wakiriye na Marines FC i Rubavu kuri Stade Umuganda. Police FC yongeye gukina idafite umutoza mukuru wayo Albert M. wahagaritswe n’ikipe ye imikino 3 ndetse akaba yaranahagaritswe na FERWAFA amezi 4. Police FC yatojwe na Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Ramadhan ku munota wa 27.

Nyuma y’uyu mukino Marines FC yahise igira amanota 26 ifata umwanya wa 10 ku rutonde rw’agateganyo mu gihe Police FC yo yagumye ku mwanya wa 5 n’amanota 34. Shampiyona iracyoyobowe na APR FC ifite amanota 48 n’imikino 2 y’ibirarane. Rayon Sports ya 2 na Mukura VS nazo zifite 44 n’ibirarane 2 harimo icyo Mukura VS izahuramo na APR FC.

Ku munsi wa 21 Police FC yari yatsinze Kirehe FC ku mukino yakiriye i Nyamirambo ariko uwo ku munsi wa 20 yari yawutsindiwe i Musanze na Musanze FC 2-0. Wari umukino wa 3 Albert M. atari atoje muyo yahagaritswe n’ikipe ariko akaba agomba guhagarara andi mezi 4 yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Akanama ngengamyitwarire k’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ( FERWAFA Disciplinary Committee) kahagaritse umutoza mukuru wa Police FC , Albert Mphande amezi 4 kubera imyitwarire mibi yamuranze ubwo yashagaka gukubita abasifuzi nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC 2-1 ku munsi wa 19 wa Shampiyona , Azam Rwanda Premier League.

Iyi mikino yose yatojwe na Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso usanzwe yungirije Albert M.

Uko imikino y’umunsi wa 22 iteye :

Ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019

Marines FC 1-0 Police FC (Stade Umuganda)

Ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019

Musanze FC vs Gicumbi FC (Stade Ubworoherane)
Etincelles FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
Kirehe FC vs Amagaju FC (Kirehe Grounds)

Ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019

SC Kiyovu vs Bugesera FC (Warasubitswe)

11 Marines FC yabanje mu kibuga: Ahishakiye Heritier , Mutunzi Clement Ndayishimiye Thierry , Tuyishime Benjamin , Hategekimana Felicien , Nsengiyumva Djafar, Nishimwe Blaise , Nshimyumuremyi Gilbert, Samba Cedrick , Niyonkuru Sadjati , Ndayisenga Ramadhan

11 Police FC yabanje mu kibuga:
Bwanakweli Emmanuel , Muvandimwe Jean Marie Vianney , Mitima Isaac, Ishimwe Issa Zappy , Nsabimana Aimable,Ngendahimana Eric , Ndayishimiye Antoine Dominique , Mushimiyimana Mohammed , Iyabivuze Osee, Songa Isaie , Ndayisaba Hamidou

Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso niwe uri gutoza Police FC mu gihe Albert M. yahagaritswe

Abatoza b’ikipe y’igihugu y’abagore iri kwitegura DRC barebye uyu mukino

Rwasamanzi Yves utoza Marines FC

Igitego kimwe rukumbi nicyo cyabonetse muri uyu mukino

Antoine Dominique wari watsindiye Police FC ntiyorohewe na Marines FC

Ndayishimiye Thierry yavunikiye muri uyu mukino

Imikino 5 Police FC izakurikizaho

Imikino 5 Marines FC izakurikizaho

Amafoto: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo