PHOTO+VIDEO:Rayon Sports yahize gutwarira igikombe i Kirehe ikomeje imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports ibura gutsinda umukino umwe ngo yegukane igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka yahize kuzagitwara ubwo izaba yakiriwe na Kirehe FC ku munsi wa 29 wa Shampiyona.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ku kibuga cy’i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe. Rayon Sports ya mbere n’amanota 66 ku rutonde rw’agateganyo izaba ihura na Kirehe FC ya 14 ifite amanota 27.

Uretse Niyonzima Olivier bakunda kwita Sefu utagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2019, abandi bakinnyi bose bari bahari ndetse nta kibazo bafite.

Abakinnyi bose ba Rayon Sports baganiriye na Rwandamagazine.com bahamije ko biteguye neza kuzitwara neza i Kirehe akaba ariho bakura amanota 3 azabahesha kwegukana igikombe cya Shampiyona bidasubirwaho. Rayon Sports irusha APR FC ya 2 amanota 4. Iramutse itsinze umukino umwe muri 2 isigaye ngo Shampiyona irangire, yahita yegukana igikombe.

Habimana Hussein bakunda kwita Etoo, myugariro wa Rayon Sports we yabihamije muri aya magambo.

Ati " Nyuma yo gutsinda indi mikino twari tumaze iminsi dukina, uwa Kirehe FC ni umukino dufata nkaho ari Final. Umukino wa Kirehe FC niwo turi kurebaho cyane. Dufite Morale iri hejuru, abakinnyi bameze neza, ndumva dushobora kwitwara neza ku bushobozi bw’Imana."

Yunzemo ati " Twe nk’abakinnyi dushyize hamwe. Turi gutahiriza umugozi umwe, umutoza aturi hafi atubwira ko tugomba gutsinda uriya mukino , ko ariyo final nubwo imikino yose twagiye tuyikina nkaho ari Final."

Habimana Hussein yanyuze muri Marines FC, Mukura VS, Kiyovu SC, Etincelles na Police FC yari amazemo imyaka 2 nyuma asinya muri Rayon Sports tariki 28 Nzeli 2018 kuzayikinira imyaka 2.

Habimana Hussein yakomeje avuga ko kujya mu ikipe ya Rayon Sports ari ibintu yashakaga cyane bityo ko aramutse ayitwariyemo igikombe ngo ibyishimo byamurenga.

Ati " Byandenga cyane, Imana imfashije ngatwara igikombe ndi muri Rayon Sports. Ni ibintu nakwishimira. Na buri muntu wese yabyishimira ariko by’umwihariko kuri njyewe ni ibintu byanshimisha mu buzima bwanjye."

Ikibuga cy’ibitaka ngo ntabwo kibateye impungenge....bose ngo bafite amaguru 2

Abajijwe niba nta mpungege bafite ku gukinira ku kibuga cy’ibitaka cya Kirehe FC, Hussein Habimana yatangaje ko ntazo bafite cyane cyane ko bose ngo bafite amaguru abiri.

Ati " Muby’ukuri kiriya kibuga ntabwo tugikiniraho ariko nk’abakinnyi bakuze , bazi icyo gukora mu kibuga, ntabwo wagenda witwaje ikibuga. Iyo ugiye witwaje ikibuga , hari byinshi uhahombera kubera ko nubwo basanzwe bahakinira , umukino uzaduhuza, bazaba bafite amaguru 2 natwe dufite amaguru 2. Ntabwo tuzitwaza ikibuga. Icyo dushaka ni ukuzabatsindira kuri kiriya kibuga cyabo."

Habimana Hussein yasoje asaba abafana ba Rayon Sports kuzaza ari benshi ku mukino wa Kirehe FC bakabatiza umurindi.

Ku mukino wa Kirehe FC, Rayon Sports izakina nta mukinnyi ibura mu gihe Kirehe FC yo izaba ibura Ndagijimana Benjamin na Munyeshyaka Gilbert.

Robertinho utoza Rayon Sports azaba ashaka gukomeza kongera imikino amaze adatsindwa kuko amaze gukina 17 adatsindwa. Yanganyije 2, atsinda 15.

Urutonde rw’agateganyo

Abamaze gutsinda ibitego byinshi :

  1. Ulimwengu Jules (Rayon) 17
  2. Hakizimana Muhadjiri (APR FC) 14
  3. Michael Sarpong (Rayon) 14
  4. Bizimana Yannick (Muhanga) 13
  5. Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) 12
  6. Songa Isaie (Police FC) 12
  7. Samson Babuwa (Sunrise FC) 12
  8. Ndikumana Tresor (Amagaju) 09
  9. Kyambadde Fred (Espoir FC) 09
  10. Nkurunziza Sadi (Espoir FC) 08
  11. Byiringiro Lague (APR FC) 08

Uko imikino y’umunsi wa 29 iteganyijwe:

Ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019

Gicumbi FC vs AS Muhanga (Gicumbi)
Etincelles FC vs Mukura VS (Stade Umuganda)
AS Kigali vs Police FC (Stade de Kigali)
Kirehe FC vs Rayon Sports FC (Kirehe)

Ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019

Marines FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)
APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali)
SC Kiyovu vs Amagaju FC (Stade Mumena)
Musanze FC vs Bugesera FC (Stade Ubworoherane)

Abatemerewe gukina umunsi wa 29:

1. Lulihoshi Akisante Dieu Merci (AS Muhanga)
2. Nizigiyimana Junior (AS Muhanga)
3. Rusheshangoga Michel (APR FC)
4. Harerimana Obed (Musanze FC)
5. Shema Innocent (Musanze FC)
6. Mumbere Saiba Claude (Etincelles FC)
7. Duhayindavyi Gael (Mukura VS)
8. Niyomugabo Claude (AS Kigali)
9. Uko Ndubuisi Emmanuel (Amagaju FC)
10. Dusabe Jean Claude (Amagaju FC)
11. Ndagijimana Benjamin (Kirehe FC)
12. Munyeshyaka Gilbert (Kirehe FC)
13. Karera Hassan (Kiyovu SC)
14. Bwanakweli Emmanuel (Police FC)

Ganza, umunyezamu ukiri muto wa Rayon Sports yabaye itije muri Rugende FC

Mazimpaka Andre, umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports

Manishimwe Djabel uheruka gutsinda igitego muri 3 Rayon Sports yatsinze Musanze FC ku munsi wa 28 wa Shampiyona

Ally Tidjan, murumu wa Djabel

Mutsinzi Ange, myugariro wa Rayon Sports uhagaze neza cyane muri iyi minsi

Hussein Habimana yatangarije Rwandamagazine.com ko biteguye neza kujya gukura amanota 3 i Kirehe azabahesha igikombe

Robertinho umaze imikino 17 adatsindwa : Yanganyije 2 , atsinda 15

Michael Sarpong umaze kugira ibitego 14

Suleiman Mudeyi watsindiye Rayon Sports igitego cyayihesheje amanota 3 ku mukino baheruka gukinira hanze bakiriwe n’Amagaju FC

Thierry Manzi ushobora kuzaterura igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka mu gihe we na bagenzi be baba batsinze umwe mu mikino 2 basigaje

Ulimwengu Jules ukomeje kuyobora ba rutahizamu, azaba ashakisha uko yakongera ibitego. Ubu afite 17

Rayon Sports mu myitozo ikakaye yitegura kujya gutwarira igikombe i Kirehe

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • karenzi

    Ko nunva mbabaye, kunva ngo Seif ntawuhari, nukuntu ashobora gukinira mubibuga nkabiriya koko!!!
    Gusa nabahari bazabikora. Gysa Coach azaturinde defense yabatatu, ibindi bizikora

    - 21/05/2019 - 23:38
  • vic

    turakijana ye

    - 22/05/2019 - 11:06
Tanga Igitekerezo