PHOTO+VIDEOS :Rayon Sports mu myitozo yitegura guhura na APR FC

Mbere y’uko hakinwa ’Derby’ hagati ya Rayon Sports na APR FC , amakipe yombi akomeje imyiteguro ikomeye ndetse buri kipe ifite umuhigo wo kwegukana amanota 3 bazaba bahatanira ariko afite igisobanuro gikomeye no kugena icyerekezo cy’igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

Ku ruhande rwa Rayon Sports izakira uyu mukino ikomeje imyitozo hamwe n’abakinnyi bayo bose kuko nta numwe wavunitse. Rayon Sports izakina ishaka kwihimura kuri APR FC yari yayitsinze 2-1 mu mukino ubanza ndetse inashaka gukuramo ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona.

APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 54. Rayon Sports ya 2 ifite amanota 48.

Ku wa Mbere tariki 15 Mata 2019 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasuye abakinnyi mu myitozo basobanurirwa agaciro k’umukino uzahuza amakipe yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 kuri Stade Amahoro.

Ubwo basurwaga n’ubuyobozi , abakinnyi ba Rayon Sports basobanuriwe ko hari intego zinyuranye ziri gushyirwaho n’abantu banyuranye. Baramutse batsinze APR FC, buri mukinnyi wa Rayon Sports ashobora kuzahabwa agera ku bihumbi magana atatu y’u Rwanda y’agahimbazamusyi (Prime).

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku itariki 20 Mata 2019. Uzakirwa na Rayon Sports. Niwo mukino uzabimburira iyindi yo ku munsi wa 23 wa Shampiyona ari nabwo izaba isubukuwe.Umukino uzabera kuri Stade Amahoro. Kwinjira ni 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.

Uko imikino y’umunsi wa 23 iteganyijwe :

Ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019

Rayon Sports FC vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30)
Musanze FC vs Kirehe FC (Stade Ubworoherane, 15h30)

Ku cyumweru tariki 21 Mata 2019

Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15h30)
Sunrise FC vs AS Muhanga (Nyagatare Grounds, 15h30)
Bugesera FC vs AS Kigali (Stade Kicukiro, 15h30)
Gicumbi FC vs SC Kiyovu (Stade Gicumbi, 15h30)
Espoir FC vs Mukura VS (Rusizi, 15h30)

Ku wa mbere tariki 22 Mata 2019

Amagaju FC vs Marines FC (Stade Nyagisenyi, 15h30)

Match Day 23 Suspensions
1. Hakizimana Francois (Musanze FC)
2. Benedata Janvier (AS Kigali)
3. Ntamuhanga Tumaine (AS Kigali)
4. Akayezu Jean Bosco (Etincelles FC)
5. Niyonsenga Ibrahim (Etincelles FC)

Tuyishime Eric ’Congolais’ azaba ahura n’ikipe yahozemo umwaka ushize

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nsengiyumva Jean de Dieu

    Andika ubutumwagutsinda APR nibyishimo kubafana ba Rayon sport no gutwara igikombe igaserukira URWANDA

    - 18/04/2019 - 19:49
Tanga Igitekerezo