PHOTO+VIDEO:Inzu Rayon Sports izakoreramo umwiherero

Nyuma y’uko Komite y’inzibacyuho ihawe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’ukwezi, kuri ubu bamaze kwishyura inzu abakinnyi b’iyi kipe bazabamo bitegura ’saison’ 2020/2021.

Ni inzu iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro i Gikondo aharebana n’umudugudu wa BNR.

Ni inzu ifite byose bizakenerwa n’abakinnyi ndetse na ’Staff’ ya Rayon Sports. Ifite ibyumba 16 byujuje ibyangombwa byose.

Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports izatangira umwiherero mu cyumweru gitaha nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 hazatorwa ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports busimbura ubwari buyobowe na Murenzi Abdallah wari uyoboye inzibacyuho kuva tariki 23 Nzeri 2020.

Uretse gushaka inzu izabamo abakinnyi ba Rayon Sports mu mwiherero, komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports igizwe na Murenzi Abdallah, Twagirayezu Thadée na Me Nyirihirwe Hilaire isize Rayon Sports ibonye aho ikorera (office), iherereye ku Kimihurura.

Murenzi Abdallah uyoboye Rayon Sports mu nzibacyuho aheruka gutangariza Rwandamagazine.com ko bishimiye ko ibyo bari biyemeje bari kugenda babigeraho.

Yagize ati " Ndashimira cyane bagenzi banjye turi gufatanya ndetse n’abafana uburyo bakomeza kudushyigikira mu nshingano twahawe kandi ibyinshi tukaba tumaze kubigeraho. "

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho yagombaga gukora mu gihe cy’iminsi 30 uhereye tariki 24 Nzeri 2020 kugeza tariki 24 Ukwakira 2020, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru ya 2020-2021 mu bagabo igomba gutangira tariki 4 Ukuboza 2020.

Ni inzu iri ahantu hitaruye

Mu rugaaniriro rwayo ari naho hazashyirwa ’Screen’ abakinnyi bazajya bareberaho imikino inyuranye

Ifite ibyumba bigera kuri 16 byujuje ibisabwa

KANDA HANO UREBE IMITERERE YAYO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo