Ikipe ya Rayon Sports yasubiriye Gicumbi FC iyitsinda 2-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 , ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 9-1.
Ni umukino wakiriwe na Gicumbi FC kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019. Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Gicumbi FC 7-1 harimo 4 bya Jules Ulimwengu.
Rayon Sports yari yagaruye Michael Sarpong wari umaze iminsi mu biruhuko muri Ghana. Gusa ntiyari ifite Eric Iradukunda bakunda kwita Radu wavunitse urutugu ari nayo mpamvu Nyandwi Saddam yahise abanza mu mwanya we. Eric Rutanga wagiye kumvikana na Nkana FC yo muri Zambia ku bijyanye n’amasezerano yatuma ayerekezamo na we ntiyari kuri uyu mukino.
Gicumbi FC niyo yibonye mu mukino mu minota ya mbere ndetse yashoboraga kubona ibitego hakiri kare ariko Bikomana Gerard ayibera ibamba , agakuramo imipira y’ibitego byabazwe. Undi mupira ukomeye Gicumbi FC yawuteye ku giti cy’izamu ku munota wa 13. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Manishimwe Djabel yafunguye amazamu ku munota wa 57 ku ishoti yatereye kure nko muri metero 30, umunyezamu Shyaka Régis wa Gicumbi FC ntiyabasha kuwukuramo kuko wabonaga ko atakekaga ko Djabel yari gutera mu izamu. Ni igitego gisa neza nicyo yatsinzwe mu mukino ubanza na Mugisha Gilbert.
Mugheni Fabrice wari watsinze igitego cya kabiri mu mukino ubanza niwe watsinze icya 2 muri uyu mukino ku mupira wavuye muri Koloneri yatewe neza na Nyandwi Saddam, Mugheni atsindisha umutwe.
Tombola yahise ikorwa nyuma y’imikino ya 1/4, yongeye guhuza Rayon Sports na AS Kigali mu gihe undi mukino uzahuza Police na Kiyovu.
Iyi tombora yabereye ku Mumena nyuma y’umukino wa Kiyovu n’Intare yahuje Rayon Sports na AS Kigali, aya amakipe akaba ari ubwa kabiri ahuriye muri iri rushanwa uyu mwaka nyuma yo guhurira mu mu mukino w’amajonjora aho Rayon Sports yasezereye AS Kigali kuri penaliti aho buri kipe yari yatsinze umukino umwe igitego 1-0
Undi mukino wa ½ uzahuza Police yasezereye Etincelles ku giteranyo cy’ibitego bine kuri bibiri (4-2).
Jules Ulimwengu afite ibitego 5 muri iki gikombe cy’Amahoro anganya na Nduwimana Michel wa Etincelles FC ari nabo bayoboye abandi mu gutsinda byinshi.
Uko imikino yo kwishyura muri ¼ yarangiye
Police FC 2-2 Etincelles FC (4-2)
Gasogi United 1-1 AS Kigali (2-3)
SC Kiyovu 2-2 Intare FC (5-2)
Gicumbi FC 0-2 Rayon Sports FC ( 1-9)
Gahunda y’imikino ya ½
Imikino ibanza
Tariki ya 26 Kamena 2019
AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali)
Tariki ya 27 Kamena 2019
SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena)
Imikino yo kwishyura
Tariki ya 29 Kamena 2019
Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
Tariki ya 30 Kamena 2019
Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro)
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 Gicumbi FC yabanje mu kibuga
Staff ya Rayon Sports
Abasimbura ba Rayon Sports
Mazimpaka Andre yari mu basimbura, izamu rijyamo Bikorimana Gerard
Abatoza ba Gicumbi FC
Abasimbura ba Gicumbi FC
Michael Sarpong wari uvuye mu biruhuko yari yagarutse mu kibuga
Jules Ulimwengu umaze gutsinda ibitego 5 mu gikombe cy’Amahoro
Mugheni Fabrice witwaye neza muri uyu mukino akanasubira Gicumbi FC ayitsinda igitego kandi no mu mukino ubanza ari mu bari batsinze igitego muri 7 bari bayitsinze
Manishimwe Djabel ni umwe mu bazonze cyane Gicumbi FC
Ishoti rya kure rya Djabel niryo ryavuyemo igitego cya mbere ku munota wa 57
Irambona Eric mu kazi
Nubwo Rayon Sports yari yanyagiye Gicumbi FC mu mukino ubanza, abafana bayo bari bayiherekeje mu mukino wo kwishyura
Maitre Zitoni (i bumoso), umunyamategeko wa Rayon Sports yari kuri uyu mukino
Muhirwa Frederic bita Maitre Freddy (hagati ) Visi Perezida wa Rayon Sports na we yari yaje gushyigikira abasore be
King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports na we yari ahari
Gicumbi FC yagerageje gushakisha igitego ariko biranga
Camarade utoza Gicumbi FC
Wagner uri gutoza Rayon Sports mu gihe Robertinho akiri mu biruhuko
Mugisha Gilbert wari wafunguye amazamu mu mukino ubanza, yongeye kugora Gicumbi FC ariko agahusha uburyo bwabazwe
Saddam Nyandwi yongeye kwigaragaza muri uyu mukino nyuma y’uko ubanza nabwo yinjiye asimbuye akitwara neza
Koloneri yatewe na Nyandwi Saddam niyo yavuyemo igitego cya 2
Umufana uzwi ku izina rya Gacuma
Umufana wa Gicumbi aramwazwa na Rwarutabura nyuma y’uko ikipe ye isezerewe ku kinyuranyo cy’ibitego 9-1
PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe