Peace Cup 2020: Amakipe y’ibigugu yatomboranye muri 1/8

Muri Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatomboye Mukura VS, APR FC itombora Kiyovu.

Kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, habereye Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8.

Uko tombola yagenze

Rayon Sports vs Mukura
Gorilla FC vs Gicumbi
Musanze FC vs AS Muhanga
Police FC vs ASPOR FC
Etincelles FC vs Sunrise FC
Rutsiro vs AS Kigali
Marines Fc vs Vision Fc
APR FC vs Kiyovu

Imikino ya 1/8 byari biteganyijwe ko izatangira tariki 19 na 20 Gashyantare 2020 hakinwa imikino ibanza mu gihe imikino yo kwishyura yari iteganyijwe tariki ya 2 na 3 Werurwe 2020.

Imikino ibiri ya gishuti Amavubi ya CHAN afite harimo uwo u Rwanda ruzakina na Cameroun ndetse na Congo Brazaville niyo yatumye amatariki yari yatangajwe mbere yagombaga gukinirwaho imikino ya 1/8 yigizwa inyuma. Andi akazatangazwa na FERWAFA mu minsi iri imbere nkuko yabimenyesheje amakipe yakomeje muri iki cyiciro cya 1/8.

U Rwanda ruzakina na Cameroun tariki 24 Gashyantare 2020 naho tariki 28 Gashyantare 2020 rukine na Congo Brazaville i Kigali.

Tariki ya 15 Ukuboza 2019 nibwo Rayon Sports yaherukaga guhura na Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports inyigira Mukura VS 5-1. APR FC na Kiyovu SC zo zaherukaga guhura tariki 1 Gashyantare 2020 mu mukino wasozaga irushanwa ry’Intwari 2020, amakipe yombi anganya 0-0.

Mu mwaka ushize wa 2019, ikipe ya AS Kigali FC ni yo yatwaye igikombe k’iri rushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, itsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma ibitego 2-1. Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, tariki 04 Nyakanga 2019.

Iyi kipe ya Rayon Sports FC Ikaba yaraje kwegukana umwanya wa 3 itsinze Police FC ibitego 3-1.

Mu bihembo byatanzwe ku makipe yitwaye neza muri iri rushanwa, ikipe ya AS Kigali FC yahawe igikombe giherekejwe na sheki ya miriyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, Kiyovu ihabwa miriyoni 3, Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 ihabwa miliyoni naho ikipe ya Police FC yabaye iya 4 ihabwa miriyoni 1.

Ikipe ibashije kwitwara neza yegukana igikombe k’irushanwa ry’Amahoro “Peace Cup”, ihita ikatisha itike yo kuzaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya “Total CAF Confederation Cup”.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    NI BYIZA

    - 20/02/2020 - 15:46
Tanga Igitekerezo