Peace Cup 2018: Police FC yanganyije na APR FC, Munezero Fiston ahabwa umutuku - AMAFOTO

Mu mukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro, Police FC yanganyije na APR C 0-0, Munezero Fiston ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita umutwe ku bushake Hakizimana Muhadjili.

Police FC niyo yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018. Umukino wa Shampiyona waherukaga guhuza amakipe yombi tariki 11 Kamena 2018 nabwo yari yanganyije 1-1.

APR FC ifite iki gikombe cy’umwaka ushize, niyo yatangiye isatira cyane ishaka igitego ndetse ibona amahirwe akomeye cyane ariko Bwanakweli , umunyezamu wa Police FC wari uhagaze neza akababera ibamba.

Ku munota wa 34 APR FC yabonye ‘Coup Franc’ yatewe neza na Hakizimana Muhadjili irenga urukuta ijya mu nguni y’izamu abafana bose bamaze guhaguruka bazi ko igitego cya mbere cyinjiye, Bwanakweli awukuramo mu buryo bwatunguye benshi.

Kurushwa kwa Police FC byatumye umutoza akora impinduka mbere y’uko igice cya mbere kirangira, akuramo Amini Mwizerwa aha umwanya Nzabanita David, no mu gice cya kabiri aba ariwe ukora impinduka za mbere aha umwanya Usabimana Olivier asimbuye Nsengiyumva Mustafa utari wigaragaje mu gusatira.

Petrovic akuramo Nkinzingabo Fiston yinjiza Byiringiro Lague ukina nka rutahizamu kugira ngo afatanye Hakizimana Muhadjiri. Umukino ugana mu minota ya nyuma yinjije Nshuti Dominique Savio asimbuye Iranzi Jean Claude, gusa byose ntibyagira icyo bitanga, igitego kirabura.

Umukino ugana ku musozo, ku munota wa 89 myugariro wa Police FC, Munezero Fiston yakubise Hakizimana Muhadjili umutwe ku bushake, umusifuzi Abdul Twagirumukiza ahita amuha ikarita y’umutuku basigara ari abakinnyi 10 ariko birwanaho umukino urangira ari ubusa ku busa.

Nanone mu minota ya nyuma y’umukino, umusifuzi wa 4 yagaragaje ko hagiye kubaho gusimbura. Itangishaka Blaise niwe wari ugiye kwinjira mu kibuga, gusa habaho kwibeshya kuri numero y’uwagombaga gusimburwa.

Hari handitswe iya Muhadjili nyamara hagombaga kuvamo Buteera Andrew. Mu gihe umusifuzi wa 4 yajyaga kubihindura , Abdul yahise aha ikarita y’umuhondo Muhadjili, undi na we amwereka ko bari kubihindura ko atari we wagombaga kuvamo, biteza akavuyo, bigera naho umutoza Petrovic ajya mu kibuga asa numwihaniza.

Ni ku nshuro ya 2 Petrovic atishimiye imyanzuro y’umusifuzi akajya mu kibuga. Ikindi gihe yagiyemo hari mu mukino wo kwishyura muri Shampiyona, APR FC yari yasuyemo Musanze FC.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uteganyijwe tariki 26 Nyakanga 2018 kuri Stade Amahoro. Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzakinwa Taliki ya 08 Kanama 2018.

Tariki 04 Nyakanga 2017 nibwo ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze 1-0 ikipe ya Espoir ku mukino wanyuma.
Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro niyo ihagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.

Uko indi mikino yabaye uyu munsi yagenze :

Mukura VS 1-0 Amagaju

Sunrise 2- 0 Bugesera FC

Uko imikino ya 1/4 iteganyijwe:

Taliki ya 21 Nyakanga 2018:

Marine FC vs Rayon sport(Stade Umuganda)

Imikino yo kwishyura y’igikombe cy’Amahoro muri ¼:

Taliki ya 23 Nyakanga 2018

Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata)
Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi)

Taliki ya 24 NyAkanga 2018

Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade de Kigali)

Taliki ya 26 Nyakanga 2018

APR FC vs Police FC (Stade Amahoro)

11 Police FC yabanje mu kibuga

11 APR FC yabanje mu kibuga

Abasimbura ba Police FC

Abasimbura ba APR FC

Wari umukino urimo imbaraga n’ishyaka

Nubwo Azam TV itanyujijeho uyu mukino mu buryo bwa ’Live’, bari bazanye camera ifata amashusho yawo...Ibindi byuma byose biri gukora muri CECAFA y’ibihugu y’abagore ikomeje kubera mu Rwanda

Mwizerwa Amin ahanganye na Amran wa APR FC

Buteera Andrew acenga abakinnyi 3 ba Police FC

Songa Isaie yakunze cyane guhangana na Prince Buregeya

Ombolenga Fitina mu kazi

Ngabo Albert yakinnye mu mwanya wa Mangwende utigeze agaragara kuri uyu mukino

Albert M. akurikiye umukino

Nshimiyimana Maurice bakunda wita Maso, umutoza wungirije wa Police FC

Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba ari mu banyacyubahiro barebye uyu mukino

Alexis Redemptus (hagati) ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA na Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA (i buryo), barebye uyu mukino

Abapolisi bakuru barebaga ikipe yabo uko ikina

Muvandimwe JMV ufite uburwayi yarebanye umukino na Justin wahoze amutoza muri Police FC

Van Damme ukuriye abafana ba Police FC

Bibi ufana Kiyovu Sports na we ni umwe mu barebye uyu mukino

Bamwe mu bakinnyi b’Intare FC

Abakinnyi b’Amavubi y’abagore nabo bari kuri Stade ya Kicukiro

Mu karuhuko,Petrovic utoza APR FC aha amabwiriza abakinnyi be

Eric Ngendahimana, Kapiteni wa Police FC ahanganiye umupira na Buteera Andrew

Antoine Dominique yazonze cyane ba myugariro ba APR FC ariko ntacyo byatanze

Mirafa yahuraga n’ikipe ya APR FC bivugwa ko yamaze gusinyira akazayikinira umwaka utaha

Albert M. imibare yari yamubanye myinshi

Umukino ujya kurangira nibwo Savio yasimbuye

Online Fan Club

Bijya gutangira , hagati ya Fiston Munezero na Muhadjili

Fiston Munezero akubita umutwe Muhadjili

Fiston ahakana gukora ikosa

Nyuma yo guhabwa ikarita itukura, Fiston Munezero yemezaga ko yarenganye

Muhadjili yibeshyweho mu gihe cyo gusimbuza, ahabwa ikarita y’umuhondo nyamara atariwe wari kuvamo...

...umutoza wa APR FC ntiyabyishimiye, yongera kujya mu kibuga nkuko yabikoze APR FC ihura na Musanze FC muri Shampiyona

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo