Papy Faty waguye mu kibuga yashyinguwe

Umukinnyi w’umurundi Papy Faty uherutse kugwa mu kibuga ari gukina agapfa yashyinguranywe icyubahiro uno munsi mu irimbi rya Mpanda mu mujyi wa Bujumbura.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe y’i Burundi, mu Rwanda, muri Turkiya na Africa y’Epfo yaguye mu kibuga tariki 25 z’ukwezi gushize kwa kane arimo akinira ikipe ya Malanti Chiefs mu bwami bwa eSwatini.

Faty w’imyaka 28 yari asanzwe agira uburwayi bw’umutima ari nabwo bivugwa ko bwamuhitanye.

BBC itangaza ko ahingurwa mu cyubahiro uno munsi, isandugu ye yari ipfukishije ibendera ry’igihugu cy’u Burundi mu muhango witabiriwe n’abantu benshi barimo umuryango we n’abanyacyubahiro.

Ku mafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ejo ku wa kane, umurambo we ugeze i Bujumbura wakiriwe n’abo mu murwango we, barimo umwana we w’umukobwa n’umugore we.

Wari umubabaro mwinshi ku muryano we n’inshuti hamwe n’abakunzi b’ikipe y’u Burundi Intamba mu Rugamba, kuko uyu musore agiye igihuhgu cye kiri kwitegurira kujya mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika mu Misiri, bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yamenyekaniye mu ikipe ya Inter Star i Burundi, yayivuyemo mu 2008 ajya mu ikipe ya Trabzonspor muri Turkiya ariko ntiyahatinda aza kugaruka muri Africa.

Yakinnye mu Rwanda muri APR FC (2011 - 2012) aho ngo yajyaga agira uburwayi bw’umutima.

Mu mpera z’umwaka ushize ikipe ya Real Kings FC y’i Durban muri Africa y’Epfo yahagaritse amasezerano ya Papy Faty kubera uburwayi bw’umutima ngo abanze ajye kwivuza.

Mu kwezi kwa kabiri Papy Faty nibwo yabonetse mu kibuga akinira ikipe ya Malanti Chiefs muri eSwatini.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo