Oprah, nyina ndetse n’ umwana wa Katauti basuye imva ye baramuririra - AMAFOTO

Mbere yo kuva mu Rwanda aho yari yaje kunamira uwari umugabo we, Irene Uwoya ‘Oprah’ yagiye ku gituro cye ajyanye na nyina ndetse na Ndikumana Krish babyaranye na Katauti , baramurira ndetse baranamwunamira.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 nibwo bagiye ku gituro cya Katauti. Hari bukeye bwaho ikiriyo cya Ndikumana Hamad Katauti gisojwe mu rugo aho yari atuye i Nyamirambo.

Ahagana ku isaha ya saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 nibwo Irene Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Ndikuma Katauti Hamad yageze i Kigali aje kunamira uwari umugabo we atabashije gushyingura.

Oprah yageze mu Rwanda azanye na Maman we ndetse n’umwana we, Ndikumana Krish yabyaranye na Katauti Hamad ari nabo bajyanye kumwunamira.

Ndikumana Katauti Hamad wari umutoza wungirije wa Rayon Sports yapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 15 Uguhshyingo 2017. Kubw’uko yari asanzwe abarizwa mu idini ya Islam byabaye ngombwa ko arara ashyinguwe ari nabyo byatumye Oprah atabasha kwitabira umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma kubera ikibazo cy’ibyangombwa ngo yagize. Inkuru zacicikanye zivuga ko Oprah yari yaje gushyingura Katauti ntabwo zari ukuri.

Kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017 nibwo Oprah n’umuryango we bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Burundi kwihanganisha ababyeyi n’undi muryango wa Katauti uri mu Burundi.

Katauti yari yarashakanye na Irene Uwoya[Oprah] wamenyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe muri Tanzania no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah” n’izindi. Tariki 11 Nyakanga 2009 nibwo bakoze ubukwe. Katauti apfuye bari baramaze gutandukana. Babyaranye umwana witwa Ndikumana Krish ari na we wazanye na Oprah kunamira se.

Bunamiye Katauti...

Baranamuririra...kari agahinda gusa

Oprah n’umwana we bunamira Ndikumana Katauti yapfuye urupfu rutunguranye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo