Nyuma y’umwaka, Gicumbi FC yazamutse mu cyiciro cya mbere (AMAFOTO)

Ikipe ya Gicumbi FC yazamutse mu nyuma y’umwaka yari imaze mu cyiciro cya kabiri itsinze Heroes FC 3-1 mu mikino yombi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, kuri Stade ya Gicumbi habereye umukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu bagabo. Ni umukino Gicumbi FC yari yakiriyemo Heroes FC. Umukino ubanza wari wabereye mu Bugesera , Gicumbi yari yari yatsinze 1-0.

Gicumbi FC yari mu rugo, umutoza wayo Nshimiyimana Rafiki yari yabanjemo : Ndayisenga Kassim (GK), Muhumure Omar, Dusabimana Christian, Harerimana Fidele, Manzi Olivier, Nsengayire Shadad (C), Nsengiyumva Daniel, Mudeyi, Dusange Bertin, Mushimiyimana Telesphore na Dufitumukiza Pierre

Heroes FC y’umutoza Nkeshimana Vianney yo yari ifite : Micomyiza Jules, Jackson Patrick Ishimwe, Ibrahim Sumayile, Sabayo Evariste, Amza Rutayisre, Valérie Mutijima, Roger Kanamugire, Cyubahiro Constantin, Alfred Ndizeye, Patrick Mutsinzi na Fabrice Ntaganira

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana biranayahira kuko mu minota 10’ ya mbere buri kipe yari yamaze kubona ibitego.

Gicumbi FC yabanje igitego cyatsinzwe na Nsengayire Shadad ku munota wa 5 cyihyurwa na Cyubahiro Constantin ku munota wa 10. Ku munota wa 23 Dusange Bertin yatsinze igitego cy’intsinzi.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje kugerageza ariko birangira ntayo ibashije kwinjiza igitego

Gicumbi FC na Heroes FC zari zamanukanye mu mwaka w’imikino wa 2019-20, muri shampiyona itararangiye kubera Covid-19.

Gicumbi yagerageje kugumana abakinnyi bayo barimo Muhumure Omar, Nsengayire Shadad, Okenge Lulu Kevin n’abandi mu gihe Heroes yo abenshi mubo yari ifite imanuka bigiriye mu yandi makipe twavuga nka Mudacumura Jackson Rambo wagiye muri Rayon Sports, Mugisha Bonheur wagiye muri APR FC, Nyarugabo Moïse wagiye muri Mukura, Munyeshyaka Gilbert wagiye muri Musanze FC n’abandi.

Mu wundi mukino wa 1/2 , Étoile de l’Est yatsinze Amagaju FC kuri Pénaliti 6-5 nyuma y’uko mu mikono yombi bari banganyije 2-2.

Ku wa Gatanu nibwo hategerejwe umukino wa nyuma kuri aya makipe yazamutse mu cyiciro cya mbere.

Uhereye I bumoso hari Urayeneza John, Perezida wa Gicumbi FC, Dukuzimana Antoine, umunyamabanga wa Gicumbi FC na Brig. Gen. Murenzi Evariste uyobora ingabo mu Karere ka Gicumbi na Nyagatare

Byari ibyishimo byinshi ku bakinnyi ba Gicumbi FC nyuma yo kuyizamura

Aba nibo bakinnyi bari muri Gicumbi FC ubwo yamanukaga, bakaba banayifashije kongera kuzamuka

Abakinnyi amakipe yombi yabanjemo

Dusange Bertin uri mu bari bamanukanye na Gigumbi FC niwe watsinze igitego cy’intsinzi muri uyu mukino ndetse niwe wari wanatsinze icyo mu mukino ubanza

Antoine Dukuzimana bahimba Birabakoraho, umunyamabanga wa Gicumbi FC yari ategerezanyije amatsiko kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Umunyamakuru Benjamin bahimba Gicumbi wa BNB FM yabyiniraga Ku rukoma kuko ikipe y’iwabo yongeye kuzamuka

Yananyuzagamo akanatanga amakuru

Mudeyi Akite asigaye akinira Gicumbi FC

Ndayisenga Kassim wanyuze muri Rayon Sports Ubu ni umunyezamu wa Gicumbi FC

Rucogoza Aimable bita Mambo yari ku ntebe y’abasimbura

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo