Nyamata: Uko byifashe mbere y’umukino uhuza Bugesera FC na Rayon Sports

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Werurwe 2017 nibwo Rayon Sports itangira gukina imikino yayo y’ibirarane 3 ifite. Ni imikino itakinnye ubwo yari mu marushanwa ya CAF Confederation Cup aho ihagarariye u Rwanda. Ibirararane irabihera kuri Bugesera FC.

Mbere y’amasaha 2 ngo umukino ube nibwo abafana benshi ba Rayon Sports bageze mu Mujyi wa Nyamata. Aba Bugesera FC bo si benshi ku muhanda ariko hari n’umubare muto wabo wisize amarangi agaragaza ko bafana Bugesera FC. Muri rusange umujyi wa Nyamata urashyushye ndetse aho unyuze hose urahita wibwira ko hagiye kubera umukino w’ishiraniro hagati y’amakipe yombi.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanza mu kibuga :

1.Ndayishimiye Eric Bakame 2.Mutsinzi Ange, 3. Irambona Eric 4.Munezero Fiston,5. Manzi Thierry 6.Rwatubyaye Abdoul 7.Nova Bayama 8.Pierrot Kwizera 9.Camara Moussa 10.Gabriel Mugabo 11.Jabel Manishimwe

Abasimbura :

Abouba Sibomana, Kevin Muhire, Savio Nshuti , Tidiane Kone, Frank Lomami, Yves Rwigema, Moustapha Nsengiyumva

MU MAFOTO, UKO BYIFASHE I NYAMATA

Abafana ba Rayon Sports ubwo bari bakigera muri Gare ya Nyamata

Baje bitwaje amabendera y’ubururu n’umweru

Aba bana nabo baje kwirebera uko abafana ba Rayon Sports baba bizihiwe

Umufana wa Bugesera

Imodoka y’Abahuliga ubwo yageraga i Nyamata

Imirimo bamwe bayihagaritse birebera abafana ba Rayon Sports...aba ni abamotari b’i Nyamata

Rwarutabura niwe waje ayoboye abahuliga ba Rayon Sports

Allo!Allo!Ko mbona abri kuturusha umurindi badusanze iwacu mwavuye mu rugo mukaza natwe tukabereka ko tutari agafu k’imvugwarimwe?

Akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare i Nyamata...na we ni umu-Rayon

Iyi niyo firimbi yabonye yaza gutiza umurindi ikipe ye

Nzovu uzwi muri filime nyarwanda aba na we yaje gufana ariko akanyuzamo agacuruza filime yakinnyemo

Uku niko yahisemo kugaragaza ko ari umu-Rayon

Umujyi wa Nyamata bawuzengurutse baririmba indirimbo zirata ibigwi bya Rayon Sports

Aragenda avuza Vuvuzela umuhanda wose

Umufana wa Bugesera yerekeza ku kibuga

I Nyamata, amabara y’ubururu n’umweru niyo yigamje

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo