Ntabwo nishimye - Sugira Erneste (VIDEO)

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC ibashije gusohoka mu itsinda ari iya mbere n’amanota 9/9 muri CECAFA Kagame Cup 2019 ndetse itinjijwe igitego ahubwo yo ikaba yarinjije 6, Sugira Erneste avuga ko we atishimye kuko nta gitego na kimwe abashije gutsindira ikipe ye mu mikino y’amatsinda.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019 nibwo Ikipe ya APR FC yihereranye Heegan FC yo muri Somalia iyitsinda 4-0 mu mukino usoza itsinda. Usengimana Danny yatsinze 2, Niyomugabo Claude na Mugunga Yves, buri umwe atsinda kimwe.
Sugira Erneste yakinnye iminota yose ariko ntiyabasha kubona igitego. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Sugira yavuze ko na we bitamushimishije.

Ati " Ntabwo nishimye muri make, nicyo navuga bitewe n’uko nka rutahizamu arangwa no gutsinda ariko imikino 3 irangiye ntatsinze ariko nanone ntabwo nakwishyiraho igituru bitewe n’uko nari maze hafi imyaka 3 ntakina. Kuva navunika 2017 kugeza uno munsi nibwo navuga ko ntangiye gukina iminota 90 yuzuye."

Yunzemo ati " Kuba ntaratsinda, cyangwa kubona izamu ni ibintu byumvikana kuko sharpness y’imbere y’izamu yaratakaye , ndimo kongera kugerageza kuyigarura ...ariko kuba ubuzima ari buzima, n’ibindi bizagenda biza."

Mu mukino APR FC yatsinzemo Heegan FC 4-0, Sugira yakinnye iminota 90 ariko abura igitego

Sugira avuga ko amahirwe afite ari uko atozwa na Jimmy Mulisa wigeze gukina nka rutahizamu

Sugira avuga ko akomeje gukoresha imbaraga nyinshi ngo agaruke mu bihe byiza yahozemo. Yavuze ko afite amahirwe kuba atoza na Jimmy Mulisa na we wahoze akina ari rutahizamu.

Yavuze kandi ko CECAFA Kagame Cup 2019 azayungukiramo byinshi bityo bikazamufasha gutangira neza Shampiyona ameze neza.

Yemeje ko icyihutirwa ari gukora ngo ni ukugabanya ibiro cyane ko yari amaze kwiyongeraho ibigera kuri bitandatu.

Jimmy Mulisa yahise yunganira Sugira, avuga ko naramuka atsinze igitego kimwe n’ibindi bizahita biziraho.

Mulisa kandi yavuze ko akunda kuganiriza Sugira kuko ibyo ari kunyuramo , na we ngo yigeze kubinyuramo ari umukinnyi.

Ati " Ndamuganiriza, mba mutera imbaraga kuko ni umukinnyi mwiza. Arumva, arakora kuko hari igihe mutoza, akanafata igihe cye agakora imyitozo ye yihariye. Igitego kimwe kizahita kimufungurira ibindi."

Tariki 10 Kanama 2017 nibwo APR FC yasinyishije Sugira Ernest amasezerano y’umwaka umwe ariko ntiyahirwa kuko iminsi itanu gusa nyuma yo gusinya yahise avunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma yo gusinyira APR FC avuye muri AS Vita Club yari amazemo umwaka, Sugira Erneste yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu yiteguraga umukino wo kwishyura wa Uganda, hashakwa itike yo kuzitabira CHAN 2018 gusa ntiyahirwa kuko mu myitozo yitegura uyu mukino yaje kugongana n’umukinnyi akagira imvune ikomeye ari nayo yatumye amara igihe kinini adakina.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo