Nta kipe n’imwe ndasinyira, nta muntu wampaye ifaranga na rimwe - Abdou Mbarushimana

Nyuma y’amakuru amwerekeza mu makipe abiri atandukanye, Mbarushimana Abdou usanzwe atoza AS Muhanga yavuze ko we ntakipe yindi arasinyira kuko ngo akiri umutoza wa AS Muhanga.

Amakuru amaze iminsi avugwa ni uko uyu mutoza ngo yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Bugesera FC kuzayitoza umwaka utaha w’imikino. Andi makuru nayo akaba avuga ko yaba yaramaze kumvikana na Musanze FC yamaze gutandukana n’umutonza wayo w’umunya Misiri, Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Abdou Mbarushimana yavuze ko ntakipe n’imwe arasinyira kuko ngo kuvugana bitavuga gusinya amasezerano.

Yagize ati " Njyewe ikipe mfitanye nayo amasezerano kugeza kuri uyu munota ni AS Muhanga. Kuvuga na Musanze FC, kuvugana na Bugesera FC ntabwo bivuga gusinya amasezerano. Contract mfitanye na AS Muhanga izarangirana n’iyi Saison kandi ntabwo irarangira. Aho nzasinya muzahamenya rwose, ntibizaba ibanga."

Yakomeje avuga ko nta mafaranga y’uwo ariwe wese yigeze afata. Ati " Reka reka nta muntu n’umwe wampaye ifaranga na rimwe rwose , ubikubwira araba ambeshyeye. Ntihagire ungerekaho ikosa ntakoze."

Gusa uyu mutoza ntiyakanye ko ayo makipe yaba yaramwifuje ahubwo ngo sinayo makipe yonyine amushaka.

Shampiyona yahagaze tariki 14 Werurwe 2020 , AS Muhanga Mbarushimana Abdou atoza yari ku mwanya wa 11 n’amanota 27 mu gihe mu gice kibanza cya Shampiyona, iyi kipe yari ku mwanya wa kane n’amanota 23. Nyuma yaho AS Muhanga yagize ibibazo by’amikoro ari naho havuye umusaruro mubi w’iyi kipe mu mikino yo kwishyura.

Mu kwezi kwa kabiri nibwo ikipe ya AS Muhanga yanditse itabaza Akarere ka Muhanga ngo kayigoboke kugira ngo ibashe gukomeza Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ndetse no kwishyura umwenda w’asaga Miliyoni 38 (38.573.000 FRW)..

AS Muhanga iri mu makipe yahagaritse amasezerano y’abakozi bayo by’agateganyo kubera icyorezo cya Covid-19. Ni icyemezo kitishimiwe n’umutoza wayo Mbarushimana Abdou aho yavuze ko iyi kipe yari ikwiriye kubanza kwishyura ibirarane by’abakinnyi. Abdou Mbarushimana na we AS Muhanga imufitiye ibirarane by’amezi 5.

Abdou Mbarushimana amaze imyaka ine muri AS Muhanga harimo imyaka ibiri yayitoje iri mu cyiciro cya kabiri, ayizamura mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya 2018/2019. Icyo gihe yatsinzwe ku mukino wa nyuma n’Intare za APR FC 2-1.

Umwaka ushize AS Muhanga yarangije ku mwanya wa 9.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba uyu mwaka w’imikino uzasozwa hatabayeho gutegereza muri Nzeri, aho Minisiteri ya Siporo yemeje ko aribwo bishoboka kongera gutegura imikino n’amarushanwa ya ruhago.

Abdou wifuzwa n’amakipe anyuranye, ngo aracyari umutoza wa AS Muhanga kugeza Saison irangiye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo