Nje mu ikipe nkuru y’u Rwanda, ifite amateka...Cyiza Hussein asinya muri Rayon Sports (PHOTO+VIDEO)

Cyiza Hussein, wari kapiteni wa Mukura VS yasinye muri Rayon Sports imyaka 2 ayikinira, avuga ko yahoranye inzozi zo kuyikinamo kuko ngo izamufasha kubona ikipe hanze y’igihugu kandi ikaba inafite abafana benshi. Kuri we ngo ni umukinnyi ukunda abafana cyane.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019 ku Kimihurura ku cyicaro cya MK Sky Vision, umufatanyabikorwa wa Rayon Sports.

Ni amasezerano yasinywe hari Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports, Paul Ruhamyambuga, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ukuriye MK Sky Vision, Twagirayezu Thadee ukuriye discipline muri Rayon Sports ndetse na Runigababisha Mike, Nshimiyimana Emmanuel bita Matic hamwe na Muhawenimana Jean Claude bari bahagarariye urwego rwa Fan Base (ihuriro rya za fan Clubs ) za Rayon Sports ari naryo ryatanze Miliyoni 8 FRW yaguzwe uyu mukinnyi.

Mu minsi ishize Cyiza Hussein yari yemereye itangazamakuru ko yamaze kuvugana na Rayon Sports ku bijyanye no kuyerekezamo ariko ngo icyaburaga ni Cash na we akabaha urupapuro rumurekura muri Mukura VS (release letter).

Nyuma yo gusinya, Cyiza Hussein yavuze ko ashimishijwe no kwerekeza muri Rayon Sports kuko ngo yahoze yifuza kuyikinamo. Yavuze ko nta gitutu kizamujyaho kubera ubwinshi bw’abafana ba Rayon Sports ahubwo ngo akunda ikipe ifite abafana benshi.

Ati " Kuri njyewe ni ibyishimo, ni umunsi wanjye w’amateka kuko nje mu ikipe nkuru y’u Rwanda. Rayon Sports ni ikipe izwi ahantu hose, ifite amateka. Nje mfite ibyishimo byo kuyikorera."

Yunzemo ati " Bambwiye ngo abafana nibo bashyizemo imbaraga kugira ngo nze. Nabyakiriye neza cyane kuko ikipe ni abafana, ndabizeza ko nanjye nzitanga , bazishima byahatari."

Abajijwe impamvu yahise asoma Logo ya Rayon Sports, Cyiza yagize ati " Abantu benshi mu gihugu bakunda Rayon Sports, nanjye ndimo.... kandi zari inzozi zanjye gukina hano muri Rayon Sports."

Avuga uko yiteguye kwakira igitutu cy’abafana, Cyiza yagize ati " Ndi umuntu ukunda abafana cyane. Njyewe nkunda iyo Stade yuzuye kuko ntiwabigereranya no kujya gukina umukino nta muntu uyirimo."

Muri 2013 nibwo Cyiza Hussein yageze muri Mukura VS avuye muri Atletico y’i Burundi. Icyo gihe yari azanywe n’umutoza Kaze Cédric watozaga Mukura VS icyo gihe. Ni amasezerano yagiye yongera ariko akaba yari ageze ku musozo muri iyi ’Saison’.Tariki 23 Mata 2018 nibwo Cyiza Hussein yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Si ubwa mbere Rayon Sports yifuje Cyiza kuko muri 2015 nabwo yari yamwifuje ariko yongera amasezerano muri Mukura VS.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, uyu mukinnyi yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira Mukura Victory Sports yari amazemo imyaka itandatu kuva ayigezemo mu 2013.

Ati "Ndagira ngo mfate akanya gato nshimire umuryango wa Mukura nyuma y’imyaka itandatu nari maze mu ikipe hamwe namwe. Byari byiza ndetse no mu bihe bibi mwanyeretse urukundo rw’ikipe. Nifuzaga gukomezanya namwe ariko umuntu arakura, ni umwanya wo gufata icyemezo nkajya ahandi. I Huye ni mu rugo, Mukura ni umuryango. Ndabifuriza amahirwe no gukomeza. Naje nemye kandi ngiye nemye.

Cyiza avuye muri Mukura VS ayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018 o kuyigeza mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Cyiza asinye muri Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe isinyishije myugariro Iragire Saidi na we wavuye muri Mukura, Olokwei Commodore ukomoka muri Ghana ukina hagati mu kibuga, myugariro Ndizeye Saidi wavuye muri Vitalo yo mu Burundi na myugariro Runanira Hamza wakiniraga Marines FC na rutahizamu Bizimana Yannick wavuye muri AS Muhanga.

Nyuma y’igihe kinini Rayon Sports ishaka Cyiza Hussein , arashyize ayigezemo

Abagize Fan base nabo basinye kuri aya masezerano

Cyiza yafashe ifoto n’abari bahagaririye Fan Base yatanze Miliyoni 8 FRW yaguzwe Cyiza Hussein

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Barnabe

    Turabyishimiye kuba uyu mugabo asinye muri Rayon sports fc turamwishimiye cyane.

    - 21/06/2019 - 15:23
  • Habimana

    Dushimiye ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Muvunnyi Paul. Turishimye cyane. Muri kubaka ikipe ikomeye. Twababaye igihe kirekire none tugeze igihe cyo kwishima. Cyiza tumuhaye ikaze .kandi twe nkabafana tumurinyuma. Yahisemo neza guhitamo Gikundiro.

    - 21/06/2019 - 17:15
  • Claude Y.

    Nahonaho mukomeze mwubake ikipe twishimiye ubuyobozi bwafashe iyambere mukugura abakinnyi beza izindi kipe zitarabatwara!!

    - 22/06/2019 - 14:07
Tanga Igitekerezo