Nibiba ngombwa turi bwitabaze Intore izirusha intambwe- Sadate (VIDEO)

Munyakazi Sadate, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports FC aratangaza ko biteguye gushyikiriza ikibazo cyabo, Perezida Paul Kagame mu rwego rwo gushaka kurenganurwa ku bihano bafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, nyuma y’uko ititabiriye irushanwa ry’Intwari “Ubutwari Cup 2020”.

Aganira na Rwanda Magazine, Munyakazi Sadate wemeza ko ibihano bafatiwe, ari akarengane agaragaza ko bagiye gukora ibishoboka byose bagasaba kurenganurwa byaba na ngombwa bakabigeza ku Ntore izirusha intambwe.

Ati “ Muri iki gihugu iyo tubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ari hariya ni ukuri Abanyarwanda duhita twumva twigiriye ikizere ‘confidence’, ni impano Imana yatwihereye, ni nayo mpamvu dushira amanga tukavuga oya ku karengane, oya ku mikorere mibi, buriya nta kindi kibidutera nk’Abanyarwanda ni uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ahari tumukunda tumufitiye ikizere ko ari umugabo ushyira mu gaciro akumva abantu bose akarenganura abarenganye.”

Yungamo ati “Turizera rero y’uko nibiba nangombwa nawe turamwitabaza, tugaragaze ibibazo byose biri mu mupira w’amaguru, uretse ibi mureba ariko nyuma ya rido hari ibibazo byinshi ntashatse kuvuga mu itangazamakuru ariko mwumve ko dufite ibibazo byinshi mu mupira w’amaguru dufite akarengane dukorerwa inshuro nyinshi tudashobora kwemera ko gakomeza gutyo.

"Mu ijambo nabwiye ‘Gikundiro Forever’ n’abanyamuryango ba Rayon Sports, ni uko nibiba ngombwa turi bwitabaze Intore izirusha intabwe, Intore yacu turebesha amaso, idukangurira umunsi ku munsi, itugejeje ahangaha kugira ngo idufashe gukemura iki kibazo."

Munyakazi Sadate akaba avuga ko nk’Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bazamusaba kurenganurwa ubwo izindi nzego bireba zizaba zananiwe gukemura iki kibazo.

Ati “Hari uko twamwandikira nka Rayon Sports tumusaba kuturenganura igihe izindi nzego zaba zitabikoze ariko abakunzi ba Rayon Sports nabashishikariza y’uko bagaragaza ikibazo dufite haba ku mbugankoranyambaga, haba mu buryo bwose bushoka, ariko natwe nk’ubuyobozi dutekereza ko ari ngombwa ko iki kibazo tukimugezaho mu gihe izindi nzego zaba zitaturenganuye.”

Uyu muyobozi wa Rayon Sports avuga ko bagiye kubanza gushaka ubutabera ku nzego bireba imbere mu gihugu, byakanga bakabona kwitabaza urukiko rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi,"FIFA".

Ati “Komite twateranye twize uko tugomba gufata umwanzuro, turifuza ko iki kibazo cyakemurirwa mu rugo iwacu i Rwanda, tukicara inzego zinyuranye zikatugira inama n’umurongo baduha kugira ngo dukemure iki kibazo, ariko bidashobotse ubwo nta kundi turagana Komisiyo ishinzwe imyitwarire FIFA ikemura amakimbirane yavutse, dushobora kwitabaza urukiko rwa FIFA igihe byose hano byakanga.”

Rayon Sports yafatiwe ibihano byo kumara umwaka wose idategura cyangwa ngo ikine umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda, kutitabira irushanwa ry’igikombe cy’Ubutwari ryo mu mwaka utaha no gutanga ihazabu y’ibihumbi magana 3 y’u Rwanda (300,000 F).

Tariki 24 Mutarama 2020, nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Intwari, rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, ritegurwa na FERWAFA ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe “CHENO”.

Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa kubera ko hari ibyo yasabaga FERWAFA guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa, mu gihe FERWAFA yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa.

Rayon Sports yaje guhita isimbuzwa ikipe ya Kiyovu SC mu irushanwa. APR FC niyo yaje gutwara igikombe k’iri rushanwa ryo muri uyu mwaka wa 2020.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(9)
  • Claude Y.

    SADATE turamushyigikiye Umuyobozi uhaguruka akamagana akarengane atandukanye n’abamubanjirije FERWAFA yavugaga gato nabo ngo ndiyo bwana!

    - 10/02/2020 - 13:46
  • Claude Y.

    SADATE turamushyigikiye Umuyobozi uhaguruka akamagana akarengane atandukanye n’abamubanjirije FERWAFA yavugaga gato nabo ngo ndiyo bwana!

    - 10/02/2020 - 13:47
  • ######

    Nibyo rwose ibyo sibintu

    - 10/02/2020 - 14:32
  • iyakaremye

    nkabareyo nibyo dushaka kurenganurwa rwose ferwafa niyisubireho

    - 10/02/2020 - 18:45
  • iyakaremye

    nkabareyo nibyo dushaka kurenganurwa rwose ferwafa niyisubireho

    - 10/02/2020 - 18:45
  • Uwineza jeanne

    Nukuri ferwaf yarihuse cyane irikurenganyabikabije royn spot gusa bibaye byiza bagahuje bakabiganiraho kuko nibitabibyo ferwafa izafatirwa ibihano nibibangobwa abayobozi bayo bahagarikwe

    - 11/02/2020 - 08:52
  • xxxxxxxxx

    nibyo niba murengana Intore izirushintambwe azabarenganura
    Ariko niba murimumafuti mugomba guhanwa nicyo itegeko riberaho

    - 11/02/2020 - 09:14
  • Augusti

    Uritabaza Intore irutizindi ubwose wamuhingukimbere waranze gukina kumunsi wintwari eregawowe ushobora kuba utazi uriyamunsi icyaricyo ubayuwuzi ntiwatinyuka kumugera imbere kuko waramuhemukiye tekereza kubahoyicaye aharanira icyadutezimbere akumvango Rayon yanzegukina 1/2/2020 icyakora kereka nujya kuri RBA gusaba abanyarwanda imbabazi icyowakoracyose nukudutera icyuma munkovu gusa ukwiye kujyanwa mwitorero ukigishwa indangagaciro na kirazira ukamenya namatariki utakinisha mugihugucyacu

    - 11/02/2020 - 09:21
  • Bosco

    Umuvandimwe Agusti avuze neza uyumugabo akwiriye kujya mu itorero azasabe imbabazi abanyarwanda yaraduhemukiye ningirwa kipe ye

    - 13/02/2020 - 23:41
Tanga Igitekerezo