Ni njye wisabiye gutizwa muri Marines FC - Ntwari Fiacre

Ntwari wazamukiye, umunyezamu wa APR FC watijwe mu ikipe ya Marines FC umwaka umwe w’imikino avuga ko ariwe wabyisabiye kugira ngo azamure urwego.

Ntwari wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yasabye ko yatizwa mu ikipe y’abasirikare barwanira mu mazi kugira ngo azazamure urwego rwe azagaruke ahagaze neza.

Yagize ati " Ibyerekeranye n’itizwa ryanjye, ni njye wabyisabiye kubera ko nabonaga ko mu myaka ibiri nari ndi hano ntigeze mbona umwanya ubanzamo, umwaka wa mbere muri 2018-19 ndi kumwe na Kimenyi Yves ndetse na Ntalibi Steven nakinnye imikino ibiri gusa ya shampiyona, mu gihe umwaka ushize wa 2019-20 nakinnye umukino umwe gusa w’igikombe cy’amahoro.”

Urumva ko nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga kandi utekereza ahazaza he aba ari gusubira inyuma, nanjye nabonaga ko ndi gusubira hasi, mfata umwanzuro wo kubisaba ubuyobozi nabo baramfasha baranyemerera.

Agira icyo avuga ku kuntu yakiriye igisubizo cy’icyifuzo yari yasabye ubuyobozi, Fiacre akaba yatangaje ko byabanje kumugora kuba yakwerekeza hanze ya APR FC kuko ari yo kipe yamureze kandi azi gusa.

Yagize ati " Ntabwo biba byoroshye kuko APR FC niyo kipe yonyine nzi mu Rwanda, niyo nazamukiyemo mpereye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru, ku munsi wa mbere kubyiyumvisha byarangoye gusa naje gutekereza cyane ku izamu ryanjye numva ko ari cyo nkwiriye gukora nkazamura urwego rwanjye, nkazagaruka ndi hejuru mpatanira umwanya ubanzamo.”

Akomeza atangaza ko agiye gukora uko ashoboye akageza Marines FC ku byiza kuko ari cyo kizamuhesha kugaruka mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ngiye kugenda nkore cyane nigaragaze uko nshoboye nkore ibiruta ibyo nakoze hano, nzakorera cyane Marines FC ngiye kwerekezamo kuko iterambere ryayo nindigiramo uruhare ari ryo rizamfungurira amarembo yo kugaruka muri APR FC.”

Ntwari akaba afata umutoza wa Marines FC Rwasamanzi Yves nk’umwe mu beza igihugu gifite ndetse uzazamura urwego rw’umwuga we.

Yagize ati " Umutoza wa Marines FC mufata nk’umubyeyi kuri njye kuko ntabwo ari ubwa mbere agiye kuntoza, yantoje mu ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20, ni umutoza mwiza twaraganiriye anyemerera ko azamfasha kuzamura urwego rwanjye kandi nanjye mufatiraho urugero nk’umwe mu batoza beza cyane u Rwanda rufite."

Ntwari Fiacre mu myaka ibiri amaze muri APR FC, akaba yarakinnye imikino ibiri mu mwaka we wa mbere wa 2018-19 ari yo uwahuje Amagaju FC ndetse na Musanze FC, mu gihe muri 2019-20 yakinnye umukino umwe w’igikombe cy’amahoro APR FC yakiriyemo Etoile de l’Est kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Tariki ya 4 Werurwe 2020.

Ntwari Fiacre w’imyaka 21 yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yagezemo mu mwaka wa 2015 afite imyaka 16. Nyuma yazamurwe muri APR FC mu mwaka wa 2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo