Ngoma :Javier Martinez yaretswe abakinnyi ba Rayon Sports (AMAFOTO)

Nyuma y’uko atangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza , umutoza mushya wayo yeretswe abakinnyi b’iyi kipe, ababwira ko nibakorera hamwe bazegukana ibikombe byose bishoboka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 nibwo Javier Martinez Espinoza yatangajwe n’ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports nk’umutoza mushya wayo. Yahise yerekeza mu mwiherero w’iyi kipe aho iri mu Karere ka Ngoma, yerekwa abakinnyi, na we abasaba ko bakorera hamwe nk’ikipe ubundi bakegukana ibikombe.

Ati " Nidukorera hamwe ntacyo tutazageraho. Rayon Sports ndayizi ko ari ikipe ikomeye kandi y’abafana. Nanjye ndi umutoza mwiza witeguye gukorana namwe tukagera kuri byinshi, tugahesha ibyishimo abafana."

Yunzemo ati " Tuziko ari ikipe ifite abafana benshi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse no muri Afurika irazwi, tugomba rero kubizirikana no kubiha agaciro, dukina umukino mwiza kandi utanga umusaruro."

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko mu kujya gutoranya uyu mutoza babanje kubikorana ubushishozi ari nayo mpamvu babaye bitonze kumutangaza.

Ati " Muziko Rayon SPorts ihinduye abatoza inshuro nyinshi mu gihe gito. Mu gutoranya umutoza mushya twagombye kwitonda kugira ngo dushake umutoza mwiza, kandi twabigezeho nubwo abantu benshi bakomeje kubyibazaho.

Abantu babyumve ko ikipe ya Rayon Sports yafashe ingamba nshya zo kujya itangaza amakuru yayo mu gihe gikwiriye, atari nka bimwe bya kera abantu bose bayatoraguraga ku nzira."

Eric Irambona wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko nabo bishimiye umutoza mushya. Yavuze ko nyuma yo kureba ubunararibonye afite, ngo bizeye ko azabageza kuri byinshi cyane cyane mu kwegukana ibikombe abafana babifuzaho.

Rayon Sports izasubira i Kigali mu mpera z’uku kwezi igiye gukina na AS Kigali tariki ya 1 Ukwakira ku mukino wa Super Cup.

Nyuma y’uyu mukino izahura na Gasogi United ku munsi wa mbere wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda z’amanywa.

Ibyo wamenya kuri Martinez

Muri 2018 yatozaga ikipe ya Vipers Sports yo muri Uganda. Mu mikino 11 yatoje muri Phase aller ntiyigeze atsindwa umukino n’umwe. Mu kwezi k’Ukwakira 2018 yabaye umutoza w’ukwezi muri Uganda.

Yatoje Vipers iminsi 143. Yatojemo imikino 11 ya Shampiyona , ayisiga ku mwanya wa 2 iri inyuma ho amanota 5 kuri KCCA ariko akaba yari agifite imikino 2 y’ibirarane.

Muri 2017 yatozaga ikipe ya Club Juventus FC yo muri Nicaragua. 2016 yatozaga CSD Casha yo muri Guatemala. 2015 yatoje Army National Team yo muri Mexico.2014-2016 yatozaga muri Club Deportivo Cruz Azul AC yo muri Mexico.

Centro Libanes yo muri Mexico yayiyoje kuva muri 2013 kugeza muri 2019. Club Monterrey FC yo muri Mexico yayitoje hagati ya 2012 kugeza 2014.

Club de Futbol Pachuca yo muri Mexico yayitoje hagati ya 2011 kugeza 2012.Fundacion Real Madrid Program yo muri Mexico yayitoje hagati ya 2012 kugeza 2013.

Amakipe yakiniye

Yakiniye amakipe anyuranye y’iwabo muri Mexico arimo Club Atletico Cuernavaca (1989-1994), Atlante FC (1994-1995), Atletico Celaya FC (1995-1996) na Club Coban Imperial (1996-1999).

King Bernard, CEO wa Rayon Sports

I bumoso hari Thadee Twagirayezu, Visi Perezida wa Rayon Sports naho i buryo ni Cyiza Richard, umubitsi w’iyi kipe

Munyakazi Sadate yavuze ko bitonze mu guhitamo umutoza

Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Rayon Sports, Martinez, umutoza mukuru na Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports

Martinez yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ko ashaka ko bashyira hamwe , bakagerana ku ntego zabo

Muhire Jean Paul ati " Abafana babategerejeho umukino mwiza n’ibikombe"

I buryo hari Munyabugingo uyobora Gisaka Fan Club ikomeje gukurikirana ubuzima bwa hafi bw’ikipe mu gihe ikiri mu mwiherero mu karere kabo

Martinez na Kirasa bagiye kujya bafatanya gutoza Rayon Sports

Maman Hadjat, umufana ukomeye w’iyi kipe ati" Perezida Sadate, Twishimiye ko bwa mbere muri Rayon Sports habayeho ibanga ryo mu rwego rwa mbere...imitima ngo yendaga kubavamo bibaza umutoza uwo ariwe ari nayo mpamvu ngo yahise atega akajya i Ngoma kumwirebera imbonankubone "

Alphonse Byukusenge uzwi nka Alpha niwe ’Manager’ w’umutoza mushya wa Rayon Sports

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Nkundabo

    Ndashimira ubuyobozi muratwemejepe! imanigibahumugisharwose. dushyiremimbaraga gutwaribikombe samagambogusa. kd nabakinnyi bisubireho. murakoze.

    - 21/09/2019 - 15:35
  • Ndagijimana j pierre

    Andika ubutumwa. mba ku mulindi w,intwari i gicumbi ndemeye umutoza arabonetse gusa tugomba guha ibyishimo abakinnyi kugirango bazakorane neza n,umutoza

    - 21/09/2019 - 17:42
  • Jean De Dieu Harerimana

    Uyu mutoza mushya azabikora turamwishimiye rwose.

    - 21/09/2019 - 21:37
  • Mitsutsu

    Turabashimira amakuru meza mutugeza kdi kugihe

    - 21/09/2019 - 22:15
Tanga Igitekerezo