Neymar yishongoye ku bakinnyi 2 ba PSG

Nyuma y’uko ikipe ya FC Barcelona yaraye ikoze ibyo benshi bitaga ibidashoboka, ikabasha kwishyura ibitego 4-0 yari yatsinzwe na Paris Saint Germain mu mukino ubanza wa 1/8 mu irushanwa ry’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo , ikanayisezerera iyitsinze 6-1, Neymar wanagize uruhare rukomeye muri uyu mukino yishongoye ku bakinnyi 2 ba PSG.

Wari umukino wo kwishyura waberaga ku kibuga cya Barcelona, Camp Nou mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Werurwe 2017. Ni ugutsindwa abafana ba PSG batazibagirwa mu buzima bwabo kuko ikipe yabo yari ifite amahirwe menshi ashoboka yo gukomeza.

Neymar watsinze ibitego 2 muri uyu mukino, aganakorerwaho Penaliti yavuyemo ikindi gitego ndetse agatanga umupira wanyuma wavuyemo igitego cya 6, yasonze abakinnyi Rabiot na Kurzawa abinyujije kuri instagram.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Brezil yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto iriho Adrien Rabiot na Layvin Kurzawa bifotoje ubwo umukino ubanza wari ukimara kurangira. Rabiot washyizeho iyi foto, yari yamanitse intoki 4 zigaragaza ibitego 4 bari bamaze gutsinda Barcelona, hanyuma Kurzawa wari uri inyuma ye, yamanitse intoki 2 zigaragaza ibyishimo by’intsinzi.

Neymar na we yabihimuyeho, afata iyi foto, yongeraho imibare, afata za ntoki 4 Rabiot yari yamanitse yongeraho intoki 2 za Kurzawa abereka ko nabo babatsinze 6, arangije yongeraho ‘smileys’ nyinshi ziseka zigaragaza kubishima hejuru.

Ifoto Rabiot yari yashyize ku rubuga rwa Instagram mu byumweru 3 bishize

Ifoto Neymar yongeyeho ibitego babatsinze, ayifashisha abishima hejuru

Neymar yagize uruhare runini mu isezererwa rya PSG

Ku munota wa 3 gusa nibwo Louis Suarez yari amaze gutsindira Barcelona igitego cya mbere. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira , ku munota wa 40, myugariro Layvin Kurzawa wa PSG yitsinze igitego, igice cya mbere kirangira ari 2-0. Ibintu byatangiye kuba bibi ku ikipe ya PSG ubwo Neymar yagushwaga mu rubuga rw’amahina ku munota wa 50, maze umusifuzi wa 5 akemeza ko ari penaliti, yatsinzwe neza na Lionel Messi, biba 3-0. Ku munota wa 62 nibwo Edison Cavani yatsindiye igitego PSG.

Byageze ku munota wa 87 bigaragara ko Barcelona igiye kuvamo kuko kugeza ubwo byari ikinyuranyo cy’ibitego 3-5 habariwemo n’ibyo mu mukino ubanza. Ku munota wa 88 nibwo Neymar yatsinze umupira w’umuterekano (free-kick), biba ibitego 4-1. Ntibyarangiriye aho kuko ku munota wa 91 Neymar nabwo yongeye gutsinda ikindi gitego kuri Penaliti, biba 5-1 mbere y’uko Sergi Roberto atsinda icya 6 cya Barcelona mu minota y’ingongera cyashimangiye isezererwa rya PSG kuko byahise biba igiteranyo cy’ibitego 6-5 mu mikino yombi.

Neymar watsinze ibitego 2, agatanga nuburyo 2 bwavuyemo ibindi 2...aha aratera umupira w’umuterekano yatsinze neza

Nyezamu wa PSG areba uko umupira Neymar yari amaze gutera winjiraga mu izamu

Nyuma y’umukino, Neymar yapfukamye ashimira Imana yabafashije gukora ’Come back ’ ya mbere ibayeho mu mupira w’amaguru

Neymar yishimana n’umutoza we Luis Enrique

Inkuru bijyanye:

UEFA CL:Barcelona yakoze ’ibitarabaho’ mu mateka y’umupira, isezerera PSG

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo