New Vision biyemeje kuzamura umusanzu batanga muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Mu nteko rusange y’abagize Fan Club New Vision , abanyamuryango biyemeje kuzamura umusanzu basanzwe bagenera ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo gukomeza kuyifasha kugera ku ntego zayo zo gukomeza kuba ikipe y’ubukombe ndetse baniyemeza kongera ibikorwa byo kubaka igihugu n’umunyaryango nyarwanda muri rusange.

Ni inteko rusange yateraniye kuri Peace Corner mu Mujyi wa Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 8 Nzeri 2019.

Muri iyi nteko rusange, abanyamuryango bahawe Raporo ya ’Saison’ ishize ndetse bamurukirwa uko umutungo uhagaze.

Muri rusange, abanyamuryango bishimiye ibyo bagezeho harimo no kuba ikipe yabo yarabashije kwegukana igikombe cya Shampiyona, bituma biyemeza kuzamura umusanzu basanzwe batanga mu ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan Base).

Gatete Vincent, Perezida wa New Vision Fan Club yatangarije Rwandamagazine.com ko kuzamura umusanzu basanzwe batanga buri kwezi ari bumwe mu buryo bwo kurushaho gushyigikira ikipe yabo.

Ati " Abanyamuryango bemeye ko tuzamura umusanzu dusanzwe dutanga buri kwezi. Ni igikorwa cyo kurushaho gufasha ikipe yacu kugira ngo n’uyu mwaka izabashe kwegukana ibikombe kuko ahanini bisaba ubushobozi no kuba ikipe ihagaze neza. Ubushobozi rero buba bukenewe ari nayo mpamvu natwe tutazahwema kuyiba inyuma."

Mu rwego rwo gukomeza kandi gushyigikira Rayon Sports, abanyamuryango baniyemeje ko buri wese agomba kuba atunze ikarita ya MK Card yashyizweho kugira ngo abafatanyabikorwa batandukanye bajye bagira amafaranga binjiza muri Rayon Sports mu ntego yo kuzubaka Stade bwite y’iyi kipe.

Gatete ati " Nabwo ni uburyo bwo gushyigikira ikipe mu bushobozi kuko abenshi mu banyamuryango bafite imodoka zabo bwite kandi kugeza ubu niho ikarita iri gukoreshwa haba kuri stations za Mo Gas na Gas Oil. Bizagira icyo bizamura kuko abanyamuryango babigize nk’inshingano bihaye no gukomeza kubikangurira abandi bari mu zindi fan Clubs."

Bagiye kuzamura ibikorwa byo kubaka umuryango nyarwanda

Vision Fan Club igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 120. Uretse gufana Rayon Sports bakanayiherekeza no mu mahanga, banagira ibikorwa binyuranye bakora bigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Tariki 19 Nyakanga 2019 nibwo abanyamuryango ba New Vision Fan Club batashye inzu bubakiye Mukakarangwa Françoise, utishoboye wo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagali ka Rwoga, banamugenera amafaranga ndetse n’ibiribwa.

Umwaka wari wabanje, tariki 28 Mata 2018 nibwo batashye inzu y’ uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yari igiye kumugwira ndetse banamugenera ibiribwa.

Gatete Vincent yavuze ko inteko rusange yiyemeje ko mwene ibi bikorwa byo kubaka umuryango nyarwanda no kuremera abatishoboye bagiye kubyongera. Ku bikorwa basanzwe bakora buri mwaka, biyemeje ko hazaniyongeraho kujya basura abarwayi mu bitaro binyuranye ndetse no kurebera hamwe ibyateza imbere abanyamuryango ba New Vision.

Ati " Gufana byo ni ibintu dusanzwe dukora ariko nanone umuryango nyarwanda uradukeneye ngo tuwubake dufatanyije. Ibikorwa nka biriya biziyongera kandi ubwo abanyamuryango babishyizeho umutima, bizarushaho kwaguka kandi urwego rwa Social rubishinzwe twongereyemo abandi bantu kugira ngo bunganire abari barusanzwemo."

Muri iyi nteko rusange kandi, Vision Fan Club yakoze amatora yo kuzuza inzego zitari zuzuye.

Musirikare Alexis yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibikorwa n’iterambere rya New Vision. Habarurema Obed yatorewe kujya muri komisiyo ishinzwe umutungo.

Bashunga Hussein, Nkusi na Mukatete Aline batorewe kuyobora urwego rw’imyitwarire rwa New Vision Fan Club.

Tuyizere Felix, Umuhoza Claudine na Uwamahoro Neema bongerewe mu rwego rwa ’Social’ kugira ngo bunganire abari barusanzwemo.

Habarugira Vital, Uwimana Daniel, Nteziryimana Heslon, Gashagaza Gilbert
na Mbungira Jean De Dieu batorewe kuba abajyanama.

Modeste, Perezida w’icyubahiro wa Vision Fan Club

Gatete Vincent, Perezida wa New Vision Fan Club

Mbungira Jean De Dieu (i bumoso) na Uwimana Daniel ni bamwe bajyanama ba Vision Fan Club

Umwizerwa Gisele, umubitsi wa New Vision

Damascene ushinzwe ibikorwa by’imibanire (social) muri New Vision Fan Club

Abatorewe imyanya inyuranye... Musirikare Alexis (uwa 3 uturutse i bumoso ku murongo w’inyuma) niwe watorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibikorwa n’iterambere rya New Vision

Bashunga Hussein , mukuru wa Bashunga Abouba na we ni umuryango ba New Vision Fan Club

Batanze ibitekerezo

Lambert, Visi Perezida wa Social

Mukatete Aline, umwe mu bashinzwe Discipline

Uwamahoro Neema ni umwe mu batorewe kujya kongera imbaraga mu rwego rwa Social

I buryo hari Nteziryimana Heslon, umujyanama muri New Vision Fan Club

Obed Habarurema na we yongerewe mu rwego rw’icungamutungo

Tuyizere Felix na we yashyizwe muri Social

PHOTO:UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ndagijimana Clément

    Wawoooooo...... Byiza cyane u Rwanda ruzubakwa nabanyarwanda ubwabo kbsa . Courage mubikorwa byiza biteza igihugu imbere kdi gukunda Rayon sport nimwe mundanga gaciro z’umusportif wese . Rayons ntawutayikunda kereka udakunda ruhago nyarwanda. Nange ngukunda nkuko nkunda my first born kbsa. Bravoôooo........ And never give up guys.

    - 9/09/2019 - 16:41
Tanga Igitekerezo