Ndizeye Samuel wa Rayon Sports akirutse Covid-19, yavuze ku bavuga ko itabaho ari “politiki” [Video]

Ndizeye Samuel, umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports baherutse gukiruka indwara ya Covid-19 avuga ko mbere y’uko ayandura yavugaga ko itabaho ariko nyuma yo kuyirwara, arasaba Abanyarwanda kuyirinda ngo bigabanye ubwandu maze umupira uzagaruke abantu basubire ku bibuga bishime.

Ndizeye ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, akaba akina nka myugariro, aganira mu kiganiro cyihariye na RWANDA MAGAZINE, avuga kwiyumvamo Covid-19, yafashwe n’ibicurane iminsi ibiri mbere y’uko bajya gukina na Rutsiro FC.

Ngo ikindi kimenyetso yiyumvagamo cya Covid-19 ni ugufungana mu muhogo. Aha ariko ngo ntiyari abizi ko arwaye iyi ndwara cyane ko barinze bakina umukino wabereye i Rubavu batarabona ibisubizo by’ibipimo bari bafashwe.

Avuga kandi ko yatakaje ubushobozi bwo guhumurirwa no kuryoherwa nubwo bitari ku kigero nk’icya bagenzi be bandi.

Yagize ati “Nkibimenya, nagize ubwoba ariko abaganga baraduhumurije batubwira ko bagiye kutwitaho kandi ko iyo witaweho cyane ukira. Byagenze neza, ndabishimira Imana kuko ubu meze neza.”

Ndizeye avuga ko mu myitwarire ye, atavuga ko hari uruhare yaba yaragize mu kwandura kuko ngo “ntabwo umenya uko ucyandura. Nta muntu wabyifuza kwandura icyorezo nka Korona.”

Yavuze ko bajyanywe mu kato muri hoteli ahantu heza aho babyukaga mu gitondo bagafata amafunguro ya mu gitondo, bagakora imyitozo yoroheje kuko batari barembye cyane.

Ati “Nanjye navugaga ko Covid-19 itabaho.”

Hari abantu kugeza ubu bavuga ko batemera ko indwara ya Covid-19 iriho muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, ngo ari “politiki nsa”. Ndizeye na we avuga yari umwe muri abo.

Ndizeye agira ati “Ubwa mbere nanjye navugaga uko, ko Covid-19 itabaho, ariko ubu mfite ubuhamya ko koko iyo ndwara ibaho kuko ni icyorezo nanduye, ndayirwara. Rero ku bantu bavuga uko, baribeshya cyane ahubwo bakwiye gukomeza kwirinda bakubahiriza ingamba za leta zo kurwanya Covid mu kuyirinda kuko coronavirus irahari kandi irica.”

Ndizeye asaba abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abanyarwanda muri rusange gushyira imbaraga mu kwirinda “kuko biragoye ko ibyizshimo bizagaruka kuri stade iki cyorezo kigihari, hakiri ubwandu bwinshi mu bantu. Urabona ko iki ni ikibazo cyaje ku isi yose cyasubije ibintu inyuma mu nzego zose by’umwihariko umupira w’amaguru mbamo.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda abandi bantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19. bahita buzuza umubare w’abantu 112 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Kugeza ku wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ni 9.058 muri bo abamaze gukira ni 6.940 naho abakivurwa ni 2006.

Reba ikiganiro twagiranye na Ndizeye Samuel

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo