Nabuze ibisobanuro mpa abafana nyuma yo kunganya na Gicumbi - Sadate

Nyuma y’uko Rayon Sports inganyije 1-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona bikanatuma isa naho iri gutakaza amahirwe y’igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, Munyakazi Sadate , Perezida w’iyi kipe ngo yabuze icyo asobanurira abafana.

Uyu mukino wabereye i Nyamirambo tariki 14 Werurwe 2020 ntiwitabiriwe n’abafana nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cy’uko imikino yose ibera mu muhezo.

Gicumbi FC yafunguye amazamu mu minota y’inyongera y’igice cya mbere ku mupira w’umuterekano watewe na Ndacyayisenga Ally, umunyezamu Kimenyi Yves aritsinda ubwo yakorwagaho n’umupira wari umaze gukubita igiti cy’izamu.

Iminota irindwi yongereweho bitewe n’iyatakajwe n’umunyezamu wa Gicumbi FC, ni yo yavuyemo igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Ally Niyonzima ku munota wa gatatu w’inyongera kuko iminota 90 yari yarangiye.

Iki gitego cyavugishije abantu bake barebye umukino kuko Sugira Erneste wabanje gukora kuri uwo mupira yagonze umunyezamu Mbarushimana wahise agwa hasi, Ally Niyonzima atsinda Mbarushimana akiryamye hasi.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 51 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere, yo ikaba izigamye ikirarane izakina na Espoir FC.

Gicumbi FC yo yahise iguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 16. Irushwa inota rimwe na Heroes FC iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’agateganyo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate, yavuze ko ubu yabuze ibisobanuro aha abafana ab Rayon Sports bakomeje kumwandikira ubutitsa.

Mu magambo ye yagize ati " COVID 19 yababujije kureba Gikundiro bigera aho mwisunga ibiti, natwe ntitwababaniye tudatsinda Gicumbi, mugahinda kenshi nakiriye ubutumwa bwa benshi munsaba ibisobanuro gusa nabuze icyo nsobanura rekamvuge SORRY. Abakinnyi mwibuke ko RS ari iya abafan, ubwitange bwiyongere plz
"

Gusaba imbabazi kwe byasembuye ibiganiro n’abafana, akomeza gusabwa ibisobanuro

Nyuma y’ubu butumwa, bamwe mu bafana bagiye babaza uyu muyobozi ibibazo bitandukanye.

Uwitwa Ndahayo Capiton yavuze ko aheruka umukino mwiza Rayon Sports igitozwa na Robertinho.

Ndahayo Capiton yagize ati " Uwahahiye muri supermaket ibiryo bipimye nuwahahiye kwa mutangana nyabugogo Cg kubazunguzayi bose bararya Ariko iyo indwara ije uwariye neza agira imbaraga kurusha abandi bahashye ibidapimye Njye nukuri mperuka kubona umupira wumwimerere wa rayon Robertinho atoza nyuma ye wapi."

Sadate yahise amusubiza. " Burya ntawujya kwa Mutangana cga ngo ajye guhahira ku Gataro ayobewe yuko Simba Supermarket ihari burya buri wese yishima aho yishyikira nabahahira muri Super marché za hano suko ari zo nziza ku Isi nabo niho baba bishyikira."

Uwitwa Salomon Niyomugaba we yanze Sadate ko kuva yagera ku buyobozi, ikipe ya Rayon Sports imaze gutakaza ibikombe b=7.

Salomon yagize ati " Nawe reba ibikombe twakagombye uri umuyobizi ubitse bingahe? 1.cecafa 2.agaciro 3.champions league 4.super cup 5. Dutsindwa nigikona 6.dutakaje champion 7.ntakizere dufite kuri peace cup muyobozi urimo kwemerera abakwita umugambanyi kubona aho babihera muratubabaje gusa."

Sadate asubiza Salomon, yavuze ko ibyo bikombe atari kubitoragura. Yagize ati " Ivugire ibyo ushaka ntawakurenganya ibyo bikombe byose undondoreye wagira ngo mbitware mu mezi 7??? Yewe nanabishoboye nakwandikwa muri Guiness de records kuko ibikombe bigera kuri 7 uvuga ntago bitoragurwa."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Imanibaho Theoneste

    Jyewe hari icyo ntemeranyaho n’umuyobozi wa Rayonsport ku gisubizo yishyuye ku cyo yabajijwe n’umukunzi wa Rayonsport.
    Ngo umuntu ahahira kwa mutangana azi ko Simba supermarket zihari! Najye namubaza nti"umwaka ushize ubushobizi equipe yakoreshaga ihahira muri super market bwarashize ihitamo kujya kwa mutangana??
    Ese yiyibagije ko uyu mwaka aribwo abaterankunga biyongeye?
    Ese iyo abona guhahira muri supermarket byanze aho kujya kwa mutangana kugura ibyasigaye iyo ajya kurangura muntara nenda nawe ko yari kubigeza i kigali akagurisha kuri menshi kuko yari kuba yaranguriye mu ntara kuri make????

    - 16/03/2020 - 15:07
  • gpho

    Dufite abagambanyi muri equipe, ndetse na sadate nuwo kwaka amafaranga gusa ubundi akababaza abafana, nawe ntawamwizera kuko mission afite niyo kutubabaza.

    - 16/03/2020 - 19:05
  • Rangira jean pierre

    Ariko jyewe aba rayon mwaranyobeye ese casa atoje imikino ingahe atsinzwe ingahe akinnye imikino 4 atsinze 3 anganyije umwe ubwo ni amanota 10 kuri 12 usibye Apr ninde ufite ayo manota ikindi sadate mumugaya iki mu mishahara ahemba akura hehe nange nishyizemo tumufasha iki ko equipe ari abafana tureke kuvuga gusa niba dushaka ibyishimo duhaguruke dufashe president kuko equipe si sadate ni umu rayon wese aho ava akagera ahubwo ntange inama fun club zibe nyinshi mu gihugu hose buri mufana ajye atanga byibura 500frs kandi byatanga umusaruro naho sadate si rayon kuvuga ngo uramwanga ni ubujiji kuko ntacyo ukora ngo umufashe naho Robertinho ko uri umu rayon wadufashije ukamuzana ko natwe tumukeneye usibye ko ntacyo ndagaya casa uwiteka aturinde coronavarius

    - 16/03/2020 - 21:21
  • ######

    Niryo 1 Ni iryibano

    - 16/03/2020 - 23:32
  • Umunezero pacifique

    Never give up president

    - 17/03/2020 - 11:16
  • Sibomana BONANAVENTURE

    nyakubahwa muyobozi Sadathe,mwiriwe? ese niki wakizeza abafana ba RAYON muri peace cup?ese tugire icyizere?

    - 17/03/2020 - 19:20
Tanga Igitekerezo