Mwanyakiriye ndi umwana none munyemerera mbasezere ndi umugabo...Irambona abwira aba’ Rayons’

Nyuma yo gusinya muri Kiyovu SC , Eric Irambona yageneye abakunzi ba Rayon Sports ubutumwa bwo kubashimira no kubasezeraho.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Girasi 2020 nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasinyishije Irambona Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, wari umaze imyaka umunani akinira Rayon Sports. Yasinye imyaka 2 akinira Kiyovu SC.

Mu butumwa bwe yashyize kuri Instagram, Irambona yagize ati " Ku muryango wose wa Rayon Sports ugizwe n’abakinnyi twakinanaga, abatoza, abayobozi n’ikindi gice gikomeye cyane mu buzima bwanjye, abakunzi bayo, mbandikiye iyi ubu butumwa bugamije kubashimira byimaze yo uburyo mwandeze mukankuza ubu nkaba ndi umugabo, uburyo mwamfashije mu kibuga no hanze yacyo mu gihe cyose tumaranye.

Icyifuzo cyanjye cyari ukuzabana namwe ubuziraherezo kuko ninjiye muri uyu muryango mfite imyaka mito cyane, ariko umwana iyo akuze hari ubwo ava mu rugo akajya gushakira ubuzima ahandi (Naho heza ku muntu w’umugabo). Ninjiye muri Rayon Sports mu Ukuboza 2012, ninjira ndi ingimbi . Natanze ibyo nari mfite byose; imbaraga, umurava, umutima n’ubwenge, ngo ikipe yanjye ibone intsinzi kandi ibaheshe ibyishimo bisaze.

Mu myaka umunani nari maranye namwe umutima wanjye wasazwe n’ibyishimo kenshi kuko negukanyemo ibikombe umunani bitandukanye, birimo ibya shampiyona bibiri, nanafasha umuryango kwandika amateka mashya muri ruhago y’u Rwanda tugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Nakinnye imikino myinshi ikomeye izasigara ku ndiba z’umutima wanjye, nakinanye n’ibihangange kandi mpangana nabyo. Hari ubwo twishimiye hamwe ariko n’ibitaragenze neza mwakomeje kumba hafi sinacika intege.

Mwanyakiriye ndi umwana none munyemerera mbasezere ndi umugabo, singiye kure tuzakomeza kubana hanze y’akazi. Nerekeje muri Kiyovu Sports kandi nizeye ko nayo izanyitaho ikamfasha gukomeza kuzamura rwego rwanjye mu mwuga nahisemo. MWARAKOZE CYANE, NDABAKUNDA!!!"

Irambona Eric yafatwaga nk’umwana wa Rayon Sports ikomoka i Nyanza . Niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi kuko yayigezemo mu 2012/2013. Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports ari nayo yari ageze ku musozo.

Irambona yari amaze iminsi yifuzwa na Kiyovu Sports bivugwa ko ari umwe mu bifujwe n’umutoza Karekezi Olivier uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Yari amaze imyaka 8 muri Rayon Sports

Yasinye imyaka 2 muri Kiyovu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo