Muvunyi yakomoje kuzasimbura Gacinya ku mwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports

Nyuma y’uko Gacinya Denis usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports ari gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bifitanye isano no kunyereza umutungo n’imari by’igihugu, Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports yaciye amarenga ko bashobora kumusimbuza mu minsi ya vuba bitanasabye ko haterana inteko rusange.

Paul Muvunyi yabikomojeho nyuma y’imyitozo yo ku wa gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ikipe ya Rayon Sports yakoreye mu Nzove, igakurikirwa n’igikorwa cyo gutanga ingoma nshya kuri ‘Fan Clubs 5’ . Ni ingoma zifite agaciro ka miliyoni 7 FRW..

Nyuma yo gushyikiriza ingoma nshya Gikundiro Forever, March Generation, Blue Family, Ijwi ry’Aba Rayon, na The New Vision, Perezida wa Rayon Sports yabwiye abafana ko Rayon Sports imaze igihe ica mu bibazo bigoye ariko ko ntacyayihungabanyije.

Nubwo izo ngoma zatanzwe mu izina ry’ubuyobozi bwa Rayon Sports, Muvunyi yabwiye abafana bari aho ko izo ingoma zaguzwe na Muhirwa Prosper ku giti cye yifuza kuzigenera abafana.

Muvunyi yagize ati " Habayeho icyuho cyatewe n’ibibazo twagiye tugira muzi namwe….kuburyo twakomeje kubigendamo neza ariko dukomeza gufashwa n’umuntu n’ubundi musanzwe muzi witwa Prosper watubaye hafi… Yadufashije muri iki gihe cyo kugura abakinnyi ndetse n’izi ngoma niwe waziguze ngo zihabwe abafana.

Twifuza ko twabibatangariza ko agomba gukomeza kuba hafi y’ikipe. Murabizi ko imyanya ituzuye neza….nta mwanya tuzabona wo gutumiza indi nteko rusange . Uzagirwa Visi Perezida tuzamubatangariza mu minsi ya vuba ariko ngira ngo namwe murabyumva…"

Muhirwa Prosper ushobora kugirwa Visi Perezida wa Rayon Sports mu minsi ya vuba yahoze ari Visi Perezida wa Komite nyobozi y’Umuryango Rayon Sports muri komite yacyuye igihe. Ni umwe mu bakunda gufasha cyane ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’igura ry’abakinnyi bashya cyane cyane abaturuka mu mahanga.

Muhirwa Prosper ushobora gusimbura Gacinya ku mwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports

Prosper (i bumoso) ashobora gusimbura mu minsi ya vuba Gacinya Chance Denis (wambaye umudali) ku mwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports. Aha ni tariki 8 Nyakanga 2017 mu birori ikipe ya Rayon Sports yakoze yishimira igikombe cya Shampiyona, nabwo Prosper ari mubo Gacinya yashimiye cyane kubwo kuba hafi ikipe

Gacinya Denis usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sport akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo n’imari by’igihugu ariko we akaba arabihakana.

Ubushinjacyaha buvuga ko Gacinya yishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 495 n’Akarere ka Rusizi, mu gihe yakoze imirimo ingana na 87% by’ibyo yagombaga gukora, ndetse ngo imirimo yari gukora yahawe indi sosiyete na yo yishyurwa asaga miliyoni 300 ibyo ngo byateje Leta ibihombo.

Gacinya we avuga ko yishyuwe miliyoni 460 gusa kandi yakagombye kwishyurwa miliyoni 554 ku mirimo yakoze, akavuga ko Akarere ka Rusizi kakimurimo amafaranga, ndetse ngo kishe amasezerano bari bafitanye. Gacinya ntiyemera ibimenyetso bigenderwaho mu kumushinja ibyaha.

Tariki 4 Mutarama 2018 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko rwiyemezamirimo Gacinya Chance Dennis aburana afunze by’agateganyo iminsi 30 nubwo yari yasabye ko yaburana ari hanze. Nyuma yaho Gacinya yajuririye iyo minsi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko ubujurire bwe nabwo ntacyo bwatanze kuko tariki 17 Mutarama 2018 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ubujurire bwa Gacinya.

Umucamanza w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yemeje ikemezo cyo gufunga Gacinya Denis by’agateganyo iminsi 30 nk’uko byari byategetswe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, avuga ko impamvu zose Gacinya yatanze asaba kuba arekuwe akazaburana ari hanze ntashingiro zifite.

Inkuru bijyanye:

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye Fan Clubs 5 ingoma nshya – AMAFOTO

Urukiko rwategetse ko Gacinya aburana afunzwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo