Muvunyi na Gacinya bazakirwa muri Radio 10....abafana babyakiriye ukubiri

Kuri uyu wa mbere Paul Muvunyi na Gacinya Chance Denis bayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye bazakirwa muri Studio za Radio 10 mu kiganiro 10 Sports cyahimbwe ’Urukiko’ rwa Sports ariko abafana ba Rayon Sports babyakiriye ukubiri.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020 nibwo Radio 10 yatangaje ko izakira aba bahoze ari ba Rayon Sports. Babikoze babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Iki kiganiro kigiye kuba nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020 Radio 10 yakiriye Munyakazi Sadate , Perezida wa Rayon Sports asobanura byinshi byerekeye iyi kipe ya ’rubanda’.

Ubwo hatangazwaga ko Paul Muvunyi na Gacinya bazaba bari mu ’rukiko’, abafana banyuranye biganjemo aba Rayon Sports, bagaragaje amarangamutima yabo babinyujije kuri ’twitter’ ya Radio 10.

Bamwe bagaragaje ko bishimiye kuzongera kumva abo bahoze bayobora Rayon Sports bakayihesha ibikombe binyuranye ariko abandi bo bavuga ko babona icyo kiganiro ntacyo kizaba cyubaka ku ikipe ya Rayon Sports, ndetse bamwe bemeza ko ari ugukomeza ’kwenyenyegeza’ umuriro wo kuyisenya kurushaho aho kuyubaka.

Rwandamagazine yagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri ’Post’ ya Twitter ya Radio 10 ndetse n’iya Sam Karenzi, umunyakuru wa Radio 10, umwe mu basanzwe bakora 10 Sports.

Uwitwa cyambarangwe yagize ati " Iri nitiku, Nge Ndabona ibyo murimo arugukwiza umwiryane muri reyon sport, mugamije kumwangisha abafana"

Uwitwa Umwiru mukuru yahise amusubiza agira ati " Umwiryane nicyo kintu cyonyine Kiri muri Rayon ntago ari Radio10 ikizanye bro wake up."

BITEGETSIMANA Theopiste we yagize ati " Nimureke twiyubakire ikipe ibindi ntabyo dukeneye kumva kbsa kuko gutumira aba opposers ndabona ntagishya kirimo uretse kwatsa umuriro Kandi mutazawuzimya.Plz abareyo mureke twubake ikipe ibindi ntabyo dukeneye."

UMUTONI Claudette na we uri mu batishimiye iki kiganiro yagize ati " Mushake aba subscrbibers neza mudakomeje gusenya rayon ngo kuko Wenda ifite abntu benshi bayikunda ,ngo nimukomeza kuyihanganisha muzaronka ,ariko mwibuke ko igikuru muri gukora Ari UGUSENYA"

Yunzemo ati " Abase bashinzwe iki kuburyo ngo baza kunyomoza ibyo Sadate yavuzePoint exclarrogatifRadio 10 mukomeje gusenya reyon kuko na mbere Mike na Claude beguza prsident babikoreye kuri radio 10,njye sinzi icyo mugqmije ,gusa ikiza mushaka bubscribers benshi mwakoresha ukuri bakizana"

ELITE Jean de Dieu wagaragaza ko we iki kiganiro kiziye igihe yagize ati " Erega murapfa ubusa mureke buri wese agaragaze ukuri kwe, nomese ko Sadate yatubwiyeko abakinnyi arimo recruitment ari bace abo yahakanye bakaba bari gutangaza ko ayabarimo urumva ari we na bakinnye ari bande babeshya."

Emmanuel KUBWIMANA we yatanze igitekerezo yifuza ko bazabaza aba bahoze bayobora Rayon Sports. Ati " Muzibuke mubatubarize uruhare rwabo mukubaka Rayon Sports cyn cyn muri iyi minsi igoye, nacyaneko bo bavugako bakunda Rayon sports arinayo mpamvu baba kuruhembe mukweguza commute."

ntaheza nk’iwacu yamwunganiye agira ati " Muzababwire bayoboke ubuyobozi dusanyere umugozi umwe, naho ibyo kuzana #Sadate bla bla bla, ntacyo bimarira #Rayon, bayoboye mandat zabo zirarangira, nundi bamuhe agahenge tuzamubaza ibyo yatugejejeho mandat ye irangiye."

Uwitwa Abbas tuyisenge we yavuze ko bishimiye iki kigabiro agira ati "Kabisa turabishimiye abo bagabo mugihe cyabo baduhaye ibyishimo.gusa uzabambarize Ni iki gituma badafatanya na commite iriho ?ese babona kuyitererana aricyo gisubizo kirambye? Ese niba Ari sadate ikibazo ko arimwe mwamushyizeho habura iki mu mweguze ariko induru zirangire ."

Uwitwa Jean de Dieu NZEYIMANAPeacebuilder #Rwanda we yagize ati " Byari kuba byiza iyo ubatumira ari 3 boc bakazira rimwe murukiko. Ariko ibi ntabwo bizitwa gushaka amakuru bizwitwa guhangana numuntu. Ariko ubundi kuki muri kwibanda kubyarangiye aho gushaka ibisubiso byo guteze imbere
@rayon_sports .ahubwo njyewe ndabona mushaka gusenya gusa.
"

uwizeye roger we yagize ati " Njye karenzi rwose ndagushyigikiye ,tudafite abantu nkawe football nyarwanda ntago yatera imbere ,ubundi icyambere nukuri burya iyo ukuri kwamenyekanye tukamenya ikibazo nyamukuru aho Kiri ninabwo abantu bicara bakamenya uburyo cyacyemuka naho abimirije ikinyoma imbere ntitubasha."

Tariki 14 Nyakanga 2019 nibwo ikipe ya Rayon Sports FC yabonye ubuyobozi bushya bukuriwe na Munyakazi Sadati, watorewe kuyobora iyi kipe nka perezida asimbuye Muvunyi Paul wari umazeho imyaka ibiri.

Paul Muvunyi we yari yagiye ku buyobozi tariki 22 Ukwakira 2017 asimbuye ku buyobozi Gacinya Chance Denis wari usanzwe ari Perezida w’ikipe. Icyo gihe yahise agirwa Visi Perezida. Ni umwanya yaje gusimburwaho na Muhirwa Prosper , nyuma uhabwa Muhirwa Frederic bakunda kwita Maitre Freddy.

Ibitekerezo binyuranye byatanzwe n’abafana ba Rayon Sports

Paul Muvunyi niwe wasimbuwe na Munyakazi Sadate

Gacinya Chance Denis

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo