Musanze FC yisubije umwanya wa karindwi, Gicumbi FC ikomeza kugana habi (Amafoto)

Igitego cyinjijwe na Namanda Luke Wafula cyafashije Musanze FC gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0, yisubiza umwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Muri uyu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane, ugahuza amakipe yombi yo mu Majyaruguru, Umunya-Kenya Namanda Wafula yatsindiye Musanze FC ku munota wa 57.

Iyi ntsinzi yatumye Musanze FC yisubiza umwanya wa karindwi n’amanota 35, iyanganya na Police FC ya gatandatu mu gihe yatambutse kuri Espoir FC ifite amanota 33 ku mwanya wa munani.

Gicumbi FC yakomeje kuba ku mwanya wa nyuma n’amanota 16 ndetse ishobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu gihe hasigaye imikino itandatu.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatandatu, Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0, Bugesera FC itsinda Étoile de l’Est 1-0 naho Étincelles itsinda Police FC 1-0.

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe imikino ibiri aho APR FC yakira Marines FC saa Sita n’igice naho Kiyovu Sports igakina na Mukura Victory Sports saa Cyenda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo