Musanze FC yirukanye abatoza 2 mbere yo guhura na Rayon Sports

Ikipe ya Musanze FC yirukanye umutoza wungirije Mbusa Kombi Billy na Muhabura Radjab usanzwe atoza abanyezamu bazizwa kuba inyuma y’umusaruro muke iyi kipe imaranye kuva Shampiyona yatangira.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com yemeza ko abo batoza bombi birukanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Mutarama 2019 bazira umusaruro muke Musanze FC ifite kugeza aho Shampiyona igeze. Ruremesa Emmanuel yahawe inshingano zo gushaka ababasimbura.

Musanze FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11. Imaze gukina imikino 11. Yatsinzemo imikino 3 gusa, inganya imikino 2 itsindwa imikino 6.

Amakuru y’irukanwa ry’aba batoza yanemejwe na Tuyishime Placide, Perezida wa Musanze FC mu kiganiro kigufi yagiranye na Rwandamagazine.com.

Yagize ati " Nibyo ayo makuru si impuha, twabirukanye. Barashinjwa kugira uruhare mu musaruro muke ikipe ifite."

Yakomeje avuga ko biteguye neza Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League. Ati " Ubu tugiye kongera umusaruro. Tugiye kongera umusaruro nkuko Manchester United yabigenje imaze kwirukana Jose Mourinho."

Placide ariko ntiyasobanuye ku buryo burambuye uburyo babuzaga ikipe kubona umusaruro kuko yari ari mu nama adusaba ko twaza kongera kuvugana birambuye ayivuyemo.

Musanze FC yirukanye abo batoza mu gihe iri kwitegura umukino igomba kwakiramo Rayon Sports tariki 6 Mutarama 2018.

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru niwe ubu urI gutoza ikipe. Ni ikipe yerekejemo mu ntangiriro za Kanama 2018. Yageze muri Musanze Fc asimbura Seninga Innocent werekeje muri Bugesera FC.

Seninga na we yari yageze muri Musanze FC asimbura Habimana Sosthene. Tariki 19 Gashyantare 2018 nibwo Habimana Sosthene wari umutoza mukuru wa Musanze FC yasezeye ku mirimo ye. Kuva icyo gihe iyi kipe yasigaranywe na Mbusa Kombi Billy.

Billy yakomeje kuba umutoza wungirije kuva ubwo Ruremesha yari amaze kugirwa umutoza mukuru wa Musanze FC kugeza ubwo yasezererwaga kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Mutarama 2019.

Muri Shampiyona iheruka, Musanze FC yari yabaye iya 9 n’amanota 35. Igikombe cyegukanywe na APR FC n’amanota 66. Mu gikombe cy’Amahoro, Musanze FC yaviriyemo muri 1/8 ikuwemo na Police FC.

Mbusa Kombi Billy ( i buryo) na Radjab birukanywe muri Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo