Musanze FC yavuze aho ihagaze ku kibazo cy’umutoza wayo udakozwa guhagarikirwa umushahara

Ikipe ya Musanze FC yagize icyo ivuga ku mutoza wayo Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim udakozwa ibyo guhagarikirwa umushahara nyuma y’uko iyi kipe ibitangarije abakozi bayo.

Tariki ya 9 Mata 2020 nibwo Musanze FC yandikiye abakinnyi n’abandi bakozi bayo bose ko ihagaritse imishahara yabo kugeza igihe Shampiyona izasubukurwa. Hari nyuma y’uko Akarere ka Musanze nako kandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko gahagaritse amafaranga kabageneraga kugeza Shampiyona isubukuwe kuko ngo ntayacyinjira nka mbere kubera icyorezo cya Coronavirus.

Adel Ibrahim ukomoka mu Misiri yanze kwemera iki cyemezo. Avuga ko batunguwe n’ibaruwa ya komite y’ikipe ya Musanze FC ihagarika imishahara yabo ndetse ngo ntiyabyishimiye.

Ati " Birumvikana ntabwo byadushimishije kuko buri muntu aho ava akagera aba ategereje umushahara ngo abone uko abaho, kwishyura icumbi, guhaha ndetse no gutunga umuryango we…Ntabwo rero ari byiza kuba ikipe yahagarika umushahara cyane cyane ku bantu bakora kinyamwuga …"

Yunzemo ati " Bavuga ko bahagaritse amafaranga kuko ngo Akarere katakibaha amafaranga , bityo ko byose bizasubukurwa ari uko Covid-19 irangiye ariko njye navuga ko Akarere atariko nagiranye nako amasezerano kandi tuba tugomba kuyubaha."

Adel Ibrahim akomeza avuga ko ngo yabajije mu yandi makipe yo mu Rwanda niba harafashwe icyemezo nk’icyo ngo asanga ntayindi yagifashe.

Ati " Nabajije no mu yandi makipe, nsanga ntayindi kipe irahagarika umushahara w’abakozi bayo , sinzi impamvu komite ya Musanze FC ariyo yafashe iki cyemezo."

" Ku bwanjye nanze kwemera uwo mwanzuro ari nayo mpamvu nandikiye Komite ibaruwa mbabwira ko ntashobora guhagarikirwa umushahara wanjye kuko mfite umuryango ngomba kwitaho mu Misiri. Ntegereje igisubizo kiva mu ikipe kandi nizera ko bazubahiriza ibyo nshaka. Byanshimisha baramutse bubashye amasezerano twagiranye nkuko bari basanzwe babikora."

Uyu motoza akomeza avuga ko kuva yasinya amasezerano muri Musanze FC mu kwezi k’Ukuboza 2019 ngo ibintu byose byagendaga neza ari nayo mpamvu ngo adashaka ko havuka ikibazo.

Ati " Kuva twatangira gukorana, ibintu byari byiza ari nayo mpamvu ntifuza ko aka kanya aribwo havuka ibibazo. Nzi ko nta tegeko na rimwe ryo mu Rwanda rivuga ko uhagarika umushahara cyangwa uhagarika Kontaro kubera ikibazo cya Coronavirus …"

" Ubu ntegereje ko hari igisubizo cya nyuma kizaturuka muri Komite …baramutse aricyo cyemezo bagumyeho, njye sinzigera ndekeraho , nzajya mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda cyangwa nitabaze andi mategeko y’u Rwanda cyangwa se nifashishe Ambasade yanjye…."

" Sinaguma aha nta mafaranga mfite kuko nakoze uko nshoboye kose ngo mbere y’uko ingendo z’indege zihagarikwa mu Rwanda mbe nagarutse kubera ko nubaha kontaro yanjye. Nizera ko nabo bazayubaha."

‘Icyemezo sitwe cyaturutseho’

Umunyamabanga wa Musanze FC, Makuza Ritishereka Jean yatangarije umunyamakuru wa Rwandamagazine.com ko icyemezo bafashe ataribo cyaturutseho ahubwo ngo byatewe n’icyemezo bamenyeshejwe n’Akarere ka Musanze ko kabaye gahagaritse amafaranga kabageneraga kandi ngo ariwe muterankunga mukuru.

Ati " Uretse n’umutoza, abantu bose babeshwaho n’imishahara kandi ntekereza ko kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid -19, Musanze FC sirwo rwego gusa rwahagaritse imishahara , ibyo ni ibituruka kucyo bita conge technique (ikiruhuko cya tekiniki) bitewe n’impamvu runaka."

Bafashe icyemezo bagendeye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda

Makuza Ritishereka Jean yakomeje avuga ko iki cyemezo bafashe bagendeye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ku ngingo yaryo ya 18.

Ati " Hari ingingo ya 18, igica cya 4 n’icya 6 cy’itegeko numero 66/2018 rigenga umurirmo, mu gika cya kane bavuga ko kubera Impamvu z’ubukungu na tekiniki , ko akazi gashobora kuba gasubitswe….mu gusubikwa kw’akazi rero tuba tuvuga no gusubikwa kw’imishahara , ibyo rero simbona ko ari ikintu gitangaje …itegeko ntabwo rero rireba abenegihugu, rireba abantu bose bakorera mu gihugu…"

Itegeko ry’umurimo Musanze FC yagendeyeho ifata icyemezo rivuga iki ku isubikwa ry’umurimo ?

Mu gufata icyemezo Musanze FC yagendeye ku itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda.

Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo

Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo
ribaho mu gihe amasezerano adasheshwe
ariko abayagiranye bahagarika zimwe
cyangwa zose mu nshingano bari bafite.

Inshingano buri ruhande rusigarana
zigomba kuba ziteganywa n’iri tegeko
cyangwa zumvikanyweho n’impande
zombi.
Amasezerano y’umurimo asubikwa kubera
imwe mu mpamvu zikurikira:

1 º habayeho guhagarika umurimo
cyangwa gufunga ikigo hakurikijwe
ibiteganywa n’iri tegeko;
2 º umukozi ahagaritswe nk’igihano
cyo mu rwego rw’akazi mu gihe
cy’iminsi umunani (8) y’akazi
idahemberwa;
3 º umukozi ahanishijwe igihano
cy’igifungo kitarengeje amezi
atandatu (6) cyangwa afunzwe
by’agateganyo mu gihe kitarenze
amezi atandatu (6);
4 º ikigo gihagaritse imirimo yacyo
by’igihe gito bitewe n’impamvu
z’ubukungu cyangwa za tekiniki;

5 º habayeho guhagarika umukozi
ukorwaho iperereza mu rwego
rw’akazi;
6 º hari impamvu ndakumirwa zituma
imirimo y’ikigo ihagarara.

Izindi mpamvu z’isubikwa ry’amasezerano
y’umurimo zigenwa binyuze mu
masezerano y’umurimo, amategeko
ngengamikorere y’ikigo, cyangwa
amasezerano rusange.

’Ntabwo tuyobewe ko agomba kubaho ariko yarihuse’

Umunyamabanga wa Musanze FC akomeza avuga ko bafashe icyemezo batayobewe ko abakozi babo bagomba gukomeza kubaho. Kuri we ngo ntako babatari bagize kuko bari mu makipe make mu Rwanda yahembye ukwezi kwa Werurwe.

Uretse ngo n’itegeko ry’umurimo bagendeyeho, hari n’icyo amasezerano umutoza Ibrahim yasinye avuga ku isubikwa ry’akazi.

Ati " Mu masezerano ye, ku ngingo ya 10 ibi bivugwamo ko iyo habayeho cas de force majeure (ibihe ndakumirwa), amasezerano ashobora kuba asubitswe….ntabwo tuyobewe ko agomba kubaho ….siwe gusa bizaba bikozeho kandi navuga ko yihuse cyane kubera ko turi mu makipe make yabashije guhemba ukwezi kwa 3, abandi bo n’ukwa mbere cyangwa ukwa kabiri ntibarayahemba."

Akomeza avuga ko hari andi mahirwe babonye, abakozi b’iyi kipe basubizwa mu buzima bari barimo …

Ati " Yarihuse cyane kuko ubu turi ku itariki 15 Mata (ejo hashize). Yategereje akareba ko ukwezi nigushira tutazamuhemba igihe twaba tugize ahandi dukura…kandi n’ubundi buzima busanzwe tuzajya tubureba nkuko no mu zindi zego babikora…"

Abajijwe icyo umutoza wabo yavuze ko yakwitabaza amategeko igihe baba batumvise ubusabe bwe, umunyamabanga wa Musanze FC avuga ko amategeko yakurikizwa.

Ati " Ntekereza ko mu buryo buhari habamo n’ubwo gusesa amasezerano, twebwe ntabwo twigeze tuyasesa ahubwo twabaye tuyahagaritse muri iki gihe gito turi ibi bibazo bya Covid-19 kandi bishobora guhinduka …ibyo kutujyana mu nkiko nabyo, ntekereza ko nazo zikurikiza amategeko , ntizikurikiza umuntu runaka."

Umunyamabanga wa Musanze FC yasoje avuga ko kugeza ubu ntawundi mukozi wigeze anenga umwanzuro ikipe yari yafashe kandi ngo n’icy’umutoza wabo mukuru nacyo ngo yizeye ko kizakemuka vuba.

Ku munsi wa 24 Shampiyona ari nawo yasubikiweho, Musanze FC yari yanganyije 0-0 na Gasogi United kuri Stade Ubworoherane. Ni umukino wakinwe tariki 14 Werurwe 2020 , ukinwa nta bafana bari muri Stade kuko ari nawo munsi habonetse umuntu wa mbere wanduye Coronavirus mu Rwanda. Kuva icyo gihe nibwo Leta y’u Rwanda yahise ihagarika ibikorwa bihuza abantu benshi birimo na Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Musanze FC iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 27.

I bumoso hari umutoza Abdelrahman Ibrahim , umutoza mukuru wa Musanze FC..i buryo hari Bahha Ibrahim, umutoza wungirije bakomoka mu gihugu kimwe cya Misiri

Makuza Ritishereka Jean, umunyamabanga wa Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo