Musanze FC yatangiye gutoranya abakinnyi bazajya mu makipe yayo y’abato

Ikipe ya Musanze FC yazindukiye mu gikorwa cyo guhitamo abakinnyi, izakoresha mu makipe y’abakuru bato yitegura gutangiza mu minsi mike iri imbere.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeli 2021, kuri Stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze, abatoza n’amakipe y’abato ba Musanze babyukiye mu gikorwa kizamara iminsi itatu cyo gutoranya abana bazatozwa umupira w’amaguru na Musanze FC

Ni igikorwa cyayobowe na Imurora Japhet na Nyandwi Iddrissa nk’abatoza bazatozwa izi kipe. Mu bana batoranywa harimo abatarengeje imyaka 17 n’abo kuva kuri 17 kugeza kuri 23.

Mu batarengeje imyaka 17 hitabiriye abana 48 mu gihe mu bari hagati ya 17 na 23 hitabiriye 58

Imurora Japhet bakunze kwita Drogba yavuze ko iki gikorwa kizafasha Musanze FC, mu myaka iri imbere ku buryo izajya ibona abakinnyi butayigoye

Yagize ati " Iki ni igikorwa cyiza kuko tugiye kwikorera abakinnyi bazadufasha mu myaka iri imbere, twese twazamutse tuvuye mu bana kandi twavuyemo abakinnyi"

Abakinnyi 25 bazatoranywa kuri buri ruhande bazatozwa umupira w’amaguru ndetse bahabwe n’ibikoresho bibafasha gukora imyitozo.

Muri Kamena 2019 nibwo ikipe ya Musanze FC yari yatangije igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano ngo bajye mu ikipe nkuru. Ni igikorwa cyari kuba ngaruka mwaka ariko kiza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo