Musanze FC yatangije gahunda yo kuzamura abana b’abanyarwanda

Ikipe ya Musanze FC yatangiye gahunda yo gushaka abakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda bagomba kuzamurwa muri iyi kipe mu gikorwa cyabereye ku kibuga cya IPRC Musanze.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019, ku munsi wa mbere w’iki gikorwa hitabiriye abana barenga 120 bari hagati y’imyaka 17 kugeza kuri 23 baturutse mu gihugu hose.

Nkuko Perezida wa Musanze FC, Placide Tuyishime yabitangarije Rwandamagazine.com, umunsi wa mbere w’igikorwa ngo wagenze neza ndetse hari n’icyizere ko kuri uyu wa gatanu ubwo kizaba gisozwa kizagenda neza.

Ku ikubitiro mu bana 120 barenga abagera kuri 36 nibo bazakomeza kugeragezwa (batsinze igeragezwa ry’ibanze) kuri uyu wa gatanu ubwo bazaba basoza igikorwa hanamenyekana abari hagati ya 5 na 10 bagomba gukomezanya na Musanze FC mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Icyiciro cyabanje cyari icyo kugabanyamo abana mu makipe atandukanye barakina, nyuma hatangwa amanota aribwo hatoranywaga 36 bakomeza igeragezwa.

Musanze FC ni imwe mu makipe afite abakinnyi benshi barangije amasezerano. Ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko bugomba kugira abo bongerera amasezerano ndetse bakongeramo abandi baziyongera ku bana bazazamurwa muri iri gerageza.

Muri uyu mwaka wa Shampiyona, Musanze FC yarangiye iri ku mwanya wa 10 n’amanota 36.

Tuyishime Placide (hagati), Perezida wa Musanze FC yari muri iki gikorwa

Munyarugamba Rukuman uzwi nka Kosikosi yari mukanama gashinzwe gutoranya abakinnyi

Younous Ingwey, umunyamakuru wa Energy FM , umwe mu bakurikiranira hafi cyane ikipe ya Musanze FC

Ruremesha Emmanuel utoza Musanze FC yakurikiranaga iki gikorwa

Nsanzumuhire ukuriye abafana ba Musanze FC

Musabyimana Samuel , umubitsi wa Musanze FC

Niyonzima Patrick, Team Manager wa Musanze FC

I buryo hari Safari Muberuka Bambou President wa Njyanama ya Musanze FC umwe bagize uruhare muri iki gikorwa

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo