Musanze FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Nigeria

Photo: I bumoso hari Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide naho hagati ni Irokan Samson wari kumwe na Manager we Nduwayezu Emmanuel bita Emmy

Musanze FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Nigeria Samson Irokan Ikechukwu wigeze gukinira Bugesera FC.

Uyu rutahizamu yasinye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kanama 2020. Yasinyishijwe na Perezida w’iyi kipe, Tuyishimire Placide. Yasinyiye Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri

Samson Irokan Ikechukwu yari amaze umwaka umwe avuye mu Rwanda nyuma yo gusubira iwabo aho yakiniraga Lobi Stars FC yatsindiye ibitego birindwi mu mikino 12.

Muri Mutarama 2019, yigeze kwerekeza mu igeragezwa muri Nakhon Ratchasima FC yo mu cyiciro cya mbere muri Thaïlande ku mugabane wa Aziya, ariko birangira asubiye muri Bugesera FC yakiniye kugeza muri Nyakanga uwo umwaka.

Irokan Samson agiye muri Musanze FC yiyongera ku bandi bakinnyi 10 bashya barimo Ndizeye Innocent uzwi nka ’Kigeme’ wavuye muri Mukura VS, Niyonshuti Gad (Evra) wavuye muri Sunrise FC, Munyeshyaka Gilbert (Lukaku) wavuye muri Heroes FC na Mutebi Rachid wavuye muri Etincelles FC.

Abandi ni Niyitegeka Idrissa wavuye muri Bugesera, Niyonsenga Ibrahim, Ndagjimana Ewing (Etincelles FC), Kyambadde Fred, Ajey Maurice (Espoir FC) na Niyonkuru Vivien (Sunrise FC).

Musanze FC yashoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa 12, yihaye intego yo kuza mu makipe umunani ya mbere muri Shampiyona ya 2020/21 biteganyijwe ko izatangira ku wa 30 Ukwakira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo