Musanze FC yapimishije abakinnyi mbere yo guhura na APR FC

Ikipe ya Musanze FC yamaze gupimisha abakinnyi bayo, Staff ndetse n’abayobozi mbere y’uko ihura na APR FC mu mukino wa gishuti kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020. Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe saa cyenda z’amanywa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino Musanze FC izawukina mu rwego rwo gukomeza kwitegura Shampiyona ya 2020/2021 izatangira tariki 4 Ukuboza 2020 mu gihe APR FC yo iri kwitegura umukino ubanza wa Caf Champions League izahuramo na Gor Mahia yo muri Kenya tariki 28 Ugushyingo 2020 kuri Stade ya Kigali.

Uretse umukino wa APR FC , Musanze FC igomba gukina indi mikino 2 izakina na Police FC ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020 kuri stade Ubworoherane, ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 ijye gukina uwo kwishyura na Police FC.

Imikino 2 iheruka ya gishuti Musanze FC iheruka gukina, yatsinze Marine FC 3-2 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Umuganda, mu wo kwishyura nabwo irayisubira iyitsinda 4-3.

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ari mu bapimwe

Nsanzumuhire Dieudonne bita Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC

Bamwe mu bayobozi n’abakunzi ba hafi baherekeza ikipe aho igiye hose nabo bapimwe

Photo: Younous Ingwey

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo