Musanze FC yamuritse umwambaro izakoresha muri ’Saison’ 2020-2021 (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC yamuritse umwambaro izakoresha muri ’Saison’ ya 2020-2021 yakorewe n’uruganda rwa Masita rwo mu Buholandi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020 aho ikipe ya Musanze FC iba mu mwiherero mu Karere ka Musanze. Witabiwe n’ubuyobozi bwa Musanze FC buyobowe na Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC, abaterankunga bose ba Musanze FC , Ntwari Eric uyobora kompanyi ya Rwanda Energy Sport Co. LTD ari nayo ihagarariye Masita bland mu Rwanda ndetse n’abari bahagarariye uruganda rwa Masita baturutse mu Buholandi bari bayobowe n’umuyobozi warwo Kurt Molin Gerardius.

Kurt Molin yavuze ko bishimiye kugirana imikoranire na Musanze , ndetse ngo biteguye kuzayikorera imyambaro y’abafana b’iyi kipe yo mu Majyaruguru y’igihugu.

Yagize ati " Twanezerewe cyane, twishimiye igihugu cy’ u Rwanda, igihugu cyiza gifite intego nyinshi kandi nziza. Muri izo ntego harimo no guteza imbere umupira w’amaguru. Twanejejwe no gukorana na Musanze FC. Twishimiye kubona bambaye neza, ni imyambaro y’umwimerere. Tugiye gukora imyambaro y’abafana iri ku biciro bibereye abafana ba hano."

Yunzemo ati " Turateganya kwagura ibikorwa… usibye imyambaro gusa turashaka no kuba twahanga umubano mwiza wa Musanze FC n’amakipe y’iwacu mu Buholandi, tukongeramo n’ibikoresho byifashishwa mu gutegura ikipe ihatana ku rwego rwo hejuru."

Umuyobozi wa Musanze FC , Tuyishimire Placide yavuze ko bishimiye imyambaro myiza bakorewe ndetse ngo ibereye ikipe yabo. Yavuze ko kwambara neza bijyanye n’intego nziza ikipe muri uyu mwaka

Ati " Tunejejwe no kwakira umuyobozi w’uruganda rwatwambitse. Ni imyambaro myiza ibereye ikipe yacu. Mu ntego zacu dufite uyu mwaka no kwambara neza tugasa neza birimo. Iyi myambaro tumuritse turizera ko izaduhesha agaciro mu ruhando rw’andi makipe. Turatangira shampiyona turi muri wa murongo, ya ntego twimeyeje yo gutsinda no guha abafana ibyishimo.”

Ntwari Eric uyobora kompanyi ya Rwanda Energy Sport Co. LTD ari nayo ihagarariye Masita bland mu Rwanda ahamya ko ubwiza bw’ibikoresho bya siporo bikorwa n’uru ruganda bikwiye gukururira buri wese kwambara iyi myambaro kuko burya uwambaye neza agaragara neza ndetse yewe akigirira icyizere cy’ubuzima.

Ku mukino ufungura Shampiyona tariki 4 Ukuboza 2020, Musanze FC yari kuzatangira ikina na APR FC ariko uyu mukino uzasubikwa kuko APR FC izaba yitegura umukino wo kwishyura wa Caf Champions League na Gor Mahia.

Tariki 7 Ukuboza 2020, ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, Musanze FC izakira AS Muhanga kuri Stade Ubworoherane.

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC na Kurt Molin , CEO wa Masita bamurika umwambaro mushya wa Musanze FC

Hagati hari Ntwari Eric uyobora kompanyi ya Rwanda Energy Sport Co. LTD

Kurts Molin, CEO wa Masita yavuze ko biteguye no gukora imyambaro y’abafana ba Musanze FC

Photo: Younous Ingwey

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo