Musanze FC yamaze gutandukana n’umutoza wayo wungirije

Ikipe ya Musanze FC yamaze gutandukana n’umutoza wayo wungirije, Bahhaeldin Ibrahim imwemerera ko yajya mu kandi kazi ashaka cyangwa indi kipe iyo ariyo yose nyuma y’uko abibandikiye abibasaba.

Tariki 15 Mata 2020 nibwo Bahhaeldin Ibrahim yandikiye ibaruwa ubuyobozi bwa Musanze FC abusaba ko bamuha urupapuro rumurekura (Release letter). Yavugaga ko bitewe n’ikibaco cy’icyorezo cya Coronavirus kiri ku isi yose kandi we akaba ari iwabo mu Misiri, bityo ko bitamworohera kugaruka mu kazi ke k’ikipe, yasabaga ko yahabwa uburenganzira na Musanze FC urupapuro rumurekura, akabasha kurugeza kubakoresha be bashya mu Misiri.

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020 nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwamwemereye ubusabe bwe, bumuha urupapuro rumwemerera kuba yakorana n’indi kipe yaba imukeneye. Ubu buyobozi bushimangira ko batandukanye na we ntakibazo icyo aricyo cyose cy’amafaranga bafitanye.

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwatangarije Rwandamagazine.com ko bashimira uyu mutoza igihe cyose bari bamaze bakorana.

Banemeje ko Ahmed Adel Abdelrahman usanzwe ari umutoza mukuru we azaguma muri Musanze FC cyane cyane ko we ihagarikwa ry’ingendo z’indege ryabayeho yaragarutse mu Rwanda.

Bahhaeldin Ibrahim yageze muri Musanze FC azanywe na Ahmed Adel Abdelrahman bakomoka mu gihugu kimwe. Bafashije Musanze FC kuva mu myanya y’inyuma ubu ikaba iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 27.

Ibaruwa Ibrahim yari yandikiye Musanze F ayisaba ko yamuha uburenganzira kwishakira akandi kazi iwabo

Musanze FC yahaye uburenganzira uyu mutoza kwishakira indi kipe

Ibrahim yari asanzwe ari umutoza wungirije muri Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo