Musanze FC yahaye imperekeza abanya Nigeria iheruka kwirukana

Ikipe ya Musanze FC yahaye imperekeza abanya Nigeria babiri :Ernest Adeola na Okwecuku Okay iheruka kwirukana kubera umusaruro muke.

Aba bakinnyi basezerewe na Musanze FC muri Kamena uyu mwaka ariko baguma mu Rwanda kubera ko indege zari zitarongera gusubukura ingendo.

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2020 nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwabashyikirije imperekeza y’ukwezi kumwe k’umushahara ndetse n’amafaranga y’impamba ndetse n’amatike y’indege.

Ibrahim Uwihoreye Team Manager wa Musanze FC yatangarije Rwandamagazine ko bamaze koko guha imperekeza abo bakinnyi, ubu ngo impande zombi ntacyo rwishyuza urundi.

Ati " Nibyo twamaze kubaha imperekeza zabo kuko ikipe itababonyeho umusaruro yifuzaga. Kuko muri Musanze FC twubahiriza buri kintu cyose gikubiye mu masezerano, niyo mpamvu twabahaye imperekeza yabo ndetse bamaze no guhabwa amafaranga y’itike y’indege n’azabafasha mu rugendo rwabo."

Amakuru Rwandamagazine yamenye ni uko bombi bahawe imperekeza y’agera ku gihumbi na magana atanu y’amadorali ya Amerika (1500$) utabariyemo ibindi byari bikubiye mu masezerano. Ni angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi na magana ane mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019 nibwo aba bakinnyi bazanywe muri Musanze FC na Gakumba Patrick wiyita Super Manager ari na we wabashakiye ikipe muri Musanze FC. Ernest Adeola ukina mu kibuga hagati na Ernest Adeola ukina ataha izamu bari bitezweho umusaruro no gufasha Musanze FC kuva mu myanya miri yarimo icyo gihe.

Ernest Adeola yabanje mu kibuga inshuro imwe mu mikino 9 yari gukina naho Okwecuku Okay we yabashije gutsindira iyi kipe yo mu Majyaruguru igitego kimwe anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Ubwo birukanwaga, Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC yari yatangarije Rwandamagazine ko babonye bafite umusaruro muke ku buryo batari ngo kubagumana nubwo bari barasinye imyaka 2.

Yagize ati " Umusaruro twari tubitezeho siwo twabonye ndetse uwo baduhaye wari muke cyane ku buryo tutari kubagumana."

Ernest Adeola ukina mu kibuga hagati yabanjemo umukino umwe gusa

Okwecuku Okay avuye muri Musanze F atsinze igitego kimwe anatanze umupira umwe wavuyemo igitego

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC avuga ko batari kugumana abanyamahanga kandi batabaha umusaruro bari babitezeho gusa ngo bagombaga kubahiriza amasezerano yabo ari nayo mpamvu batandukanye mu mahoro

Inkuru bijyanye :

Ibidasanzwe byitezwe mu ikipe ya Musanze FC ‘izaba mu makipe 4 ya mbere’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo