Musanze FC yabaye iya mbere ifunguye iduka ry’imyenda y’abafana (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC yabaye iya mbere mu Rwanda ifunguye iduka ricuruza imyenda y’abafana b’ikipe yabo. Intego ni uko ngo uyu mwaka buri mufana azajya nibura aba afite umwenda w’ikipe yajya aserukana.

Iri duka ryafunguwe kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020 mu Mujyi wa Musanze mu gace kazwi ku izina rya Yaounde hafi ya Station Merez.

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze wafunguye iri duka ku mugaragaro akanaba uwa mbere waguzemo umwenda, yatangarije Rwandamagazine.com ko uyu mwaka ikipe yabo yihaye intego yo gukora amateka batigeze bakora mu yindi myaka ariko ngo bakanabigeraho ikipe isa neza mu myambarire , bikagera no ku bafana.

Ati " Uyu mwaka twiyemeje ko tugomba kuba mu makipe ane ya mbere cyangwa tukagira n’igikombe kimwe nibura twegukana. Ayo mateka tugomba kuyageraho ikipe isa neza mu myambarire haba mu kibuga no hanze yacyo ndetse bikagera no ku bafana ari nayo mpamvu iri duka ryafunguwe."

Yunzemo ati " Ubundi kugira ngo ikipe ikomere, bisaba ibintu byinshi binyuranye ariko ntiwanakwirengagiza imyambarire yayo, haba ku ikipe ijya mu kibuga ndetse no ku myambarire y’abafana baza kuyishyigikira."

Iri duka rifunguwe nyuma y’iminsi ibiri ikipe ya Musanze imuritse umwambaro izakoresha muri ’Saison’ 2020/2021 bakorewe n’uruganda rwa Masita rwo mu Buholandi..

Munanura Apollo ukuriye Next Charpter Consult (NCC) ari nayo izajya icuruza imyenda y’abafana ba Musanze Fc yatangarije Rwandamagazine ko bafite imyenda iri ku giciro buri mufana wese yakwibonamo kandi ngo bikanajyana na ’quality’ nziza.

Umwenda wa make muri iri duka uragura amafaranga ibihumbi umunani (8000 FRW). Munanura avuga ko hari imyambaro yamaze kugera muri iri duka ariko ngo hakaba hari n’indi ikiri mu nzira ku buryo buri mufana wese uzakenera umwenda azawubona.

Munanura avuga ko amafaranga bazajya binjiza harimo igice kizajya kijya mu ikipe ya Musanze Fc.

Uretse amakipe yari asanzwe afite uburyo agurisha imyenda ku bafana bamwe na bamwe, nta kipe mu Rwanda yari ifite iduka runaka umufana yabasha kujya kuguriramo umwambaro w’ikipe cyangwa se ikindi kirango.

Ni iduka riherereye mu gace ko muri Musanze kazwi ku izina rya Yaounde

Seninga Innocent na bamwe mu bakinnyi ba Musanze Fc baje gutaha iri duka

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze Fc ubwo yageraga kuri iri duka

Munanura asobanurira abayobozi ba Musanze FC uko bazajya batanga serivisi ku bafana bazajya bagana iri duka

Uzajya acuruza imyenda muri iri duka

Perezida wa Musanze yabaye uwa mbere uguzemo umwenda, asaba abafana nabo kugana iri duka bagatunga imyenda y’ikipe

Bishimiye urwego ikipe yabo igezeho

Bashimiye Placide urwego akomeje kugeza ku ikipe afatanyije na Komite ayoboye

INKURU BIJYANYE:

Imyenda y’abafana, ‘ikirombe cy’amafaranga’ amakipe y’iwacu yarengeje ingohe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo