Musanze FC na Police FC zongeye kunganya (AMAFOTO )

Mu mukino wa gishuti wo kwishyura, Musanze FC yongeye kunganya 1-1 na Police FC nyuma y’uko no mu mukino ubanza bari banganyije 1-1.

Umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020 guhera saa cyenda.

Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi wari wabereye kuri Stade Ubworoherane tariki 25 Ugushyingo 2020. Icyo gihe Musanze yatsindiwe na Onesme, naho Police itsindirwa na Aimable Nsabimana.

Mu mukino wo kuri iki cyumweru, Mico Justin niwe watsindiye Police FC ku munota wa 58 ku mupira ahawe neza na Martin Fabrice. Ndagijimana Ewing niwe wishyuriye Musanze FC ku munota wa 81 ku mupira yatereye kure.

Seninga utoza Musanze yavuze ko hari ibyo bagiye gukosora harimo kuba abakinnyi be batuma ngo uwo bahanganye arinda abasanga mu kibuga cyabo ndetse ngo no kuba batsindwa ibitego by’uburangare.

Seninga yagize ati "Icya mbere cyo gukosora, ni uburyo uwo duhanganye azana umupira asanga abakinnyi banjye aho kumwegera nabo, ahubwo bagatuma adusanga mu kibuga cyacu. Ibyo ni ukubikosora. Ikindi ni uburyo twinjizwa ibitego by’uburangare.

Yunzemo ati " Ikindi cyihutirwa ni ukongera imbaraga mu busatirizi kugira ngo tujye tubona igitego kare.”

Ku mukino ufungura Shampiyona tariki 4 Ukuboza 2020, Musanze FC yari kuzatangira ikina na APR FC ariko uyu mukino uzasubikwa kuko APR FC izaba yitegura umukino wo kwishyura wa Caf Champions League na Gor Mahia. Police FC nayo yari kuzatangira ikina na AS Kigali ariko nayo izaba yitegura umukino wo kwishyura wa Caf confederation cup na Orapa yo muri Botswana.

Tariki 7 Ukuboza 2020, ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, Musanze FC izakira AS Muhanga kuri Stade Ubworoherane naho Police FC yakire Rutsiro FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

11 Musanze yabanje mu kibuga

11 Police FC yabanje mu kibuga

Habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka Maradona uheruka kwitaba Imana

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC ayiherekeza aho igiye gukina hose

Umunyamabanga wa Police FC akaba n’umuvugizi wayo Chief Inspector of Police (CIP) Maurice Karangwa

Van Damme ukuriye abafana ba Police FC

Ni umukino warimo guhangana ku mpande zombi

Umutoza Seninga avuga ko hari ibyo bagomba gukosora nubwo ashimira abakinnyi be ko bashyira mu bikorwa ibyo abatoza

PHOTO: UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo